Miggy mu muryango winjira muri Musanze

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi ku izina rya Miggy, nyuma yo gutangaza ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, ashobora kujya kungiriza Habimana Sosthène utoza Musanze FC.

Miggy wasezeye kuri ruhago, ashobora kujya gutoza muri Musanze FC

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ni bwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Miggy, yasezeye gukina nk’uwabigize umwuga.

Abicishije kuri status ya WhatsApp ye, Miggy yashimiye abamubaye hafi muri uru rugendo rutari rworoshye.

Ati “Muraho neza nshuti bavandimwe. Mfashe uyu mwanya ngo mbashimire ku bihe twanyuranyemo.”

Yongeyeho ati “Buri kintu kigira igihe cya cyo. Kuri njye, iki ni cyo gihe ngo mpagarike gukina umupira w’amaguru. Mwarakoze mwese kunshyigikira kugeza uyu munsi. Dukomeze tujye imbere.”

Nyuma y’uku gusezera kuri ruhago, amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Miggy ashobora kuba agiye muri Musanze FC nk’umutoza wungirije Habimana Sosthène.

N’ubwo havugwa aya makuru amuganisha muri Musanze FC, hari andi mu minsi ishize yavugaga ko Miggy ashobora kujya muri Interforce FC nk’umutoza uri gutangira ubuzima bushya.

Mugiraneza yatangiriye umupira w’amaguru muri Kiyovu Sports y’abato, ajya muri La Jeunesse FC, ahava asubira muri Kiyovu Sports y’abakuru.

Nyuma y’aho yakiniye amakipe arimo APR FC yanabereye kapiteni imyaka myinshi, ahava ajya muri Azam FC yo muri Tanzania, ajya muri KMC FC yo muri iki gihugu, ahava agaruka mu Rwanda muri Police FC ari na ho yasoreje gukina nk’uwabigize umwuga.

- Advertisement -
Yakiniye Amavubi igihe kinini

UMUSEKE.RW