Minisitiri w’urubyiruko yagaragaje impamvu atanywa inzoga

Minisitiri w’urubyiruko, Dr. Abdallah Utumatwishima yagaragaje ko kunywa inzoga nyinshi bisuzuzuguza, ahishura ko kuva akiri muto atigeze azinywa.

 Ni amagambo akubiye mu butumwa bwashyizwe kuri twitter ya Minisiteri y’urubyiruko bukangurira abantu kureka inzoga.

Dr. Abdallah Utumatwishima mu buhamya bwe avuga  ko akiri muto aho avuga yabonye abagabo bari basanzwe ari inyangamugayo ariko kubera ubusinzi ingo zabo zahoraga intonganya kandi nabo zikabasuzuguza.

Yagize ati “Iwacu mu cyaro hari abagabo b’inyangamugayo,mu yindi minsi bayobora inama, tubagisha inama,imiryango iterana ikabagisha inama.Ariko wamubona nko mu mpera z’icyumweru yasinze,yikubita hasi,cyangwa se yirukankana abana n’umugore,ukabona ko ari ibintu bibi.”

Dr.  Utumatwishima  avuga ko kubera kubona uko inzoga zangizaga uwazinyweye yahisemo kutazigera azinywa.

Akomeza ati “Ndi umwana nafashe icyemezo gikomeye cyo kuvuga ngo ibigira umuntu gutya ntabwo nzabinywa.Mu kazi nabwo kenshi umuntu yiha intego,akavuga ngo akazi nkagiyemo,nzubaka urugo,nzaba umuntu usobanutse,reka nihe intego nkore akazi neza.Hari uwo twakoranye, iyo twahembwe abura mu kazi ugasanga ko atari ibyo.

 Yongeyeho ko muri rusange atari nziza ku buzima bwa muntu asaba umuntu kuzireka kuko zishobora no gusenya ingo.

Ati “Mu by’ukuri kunywa inzoga nyinshi, byangiza byinshi, byangiza urugo,byangiza abana, byangiza n’imikorere yawe ku kazi. […] iyo wazinyweye ugasinda,umwijima ukangirika, ukaminegaurika umutwe(hangover),ukavuga nabi,abana bakagukwepa.reba umuntu.Reba ariko umuntu muto nka twe , ufite abana bato b’imyaka 9,10, 3, bakabona uri kwikubita hasi uri umuntu w’umugabo.”

- Advertisement -

Ubushakashatsi bwa kabiri  Minisiteri y’Ubuzima yamuritse bwakozwe ku ndwara zitandura mu Rwanda, bwerekanye ko kunywa inzoga byiyongereyeho 6.8%  mu myaka icyenda ishize nka kimwe mu byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura.

Muri ubu bushakashatsi bwerekana ko kunywa inzoga  mu 2013 byari kuri 41.3%, bikaba bigeze kuri 48.1%..

Intara yiganje kugira abanywi b’inzoga ni iy’Amajyaruguru aho bari ku kigero cya 56.5%, iy’Amajyepfo nayo ni 51.6%,Iburengerazuba ni 46.5%, iy’Iburasirazuba ni 43.9%, Umujyi wa Kigali 42.0%.

Minisitiri w’urubyiruko, Dr. Abdallah Utumatwishima yagaragaje ko kunywa inzoga nyinshi bisuzuzuguza

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW