UPDATE: Hamenyekanye amazina y’abana 10 barohamye muri Nyabarongo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ubwato bwari butwaye abana 13 bwabaroshye muri Nyabarongo

UPDATE: Amakuru amaze kumenyekana ku mpanuka yo mu mazi yabereye mu murenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga ni uko abana 10 barohamye bapfuye.

Abo bana imyaka yabo iri hagati ya 9 na 13. Ni Antoine Komezumfashe w’imyaka 9 y’amavuko, Vedaste Uwihoreye w’imyaka 10, Gervais Ntakirutimana w’imyaka 10, Kelly Uwiringiyimana w’imyaka 10, Samuel Niwegisubizo w’imyaka 10, Yeremiya Sempundu w’imyaka 11, Serge Niyonsenga w’imyaka 11, Niyorukundo Cedrick w’imyaka 12, Irene Ndahimana w’imyaka 13, na Itangishatse Stanislas w’imyaka 13.

Abana barokotse Alexandre IMANATURIKUMWE w’imyaka 10, Fabrice Niyorukundo w’imyaka 12 na Irakoze Cedric w’imyaka 12.

Uwari utwaye ubwato NDABABONYE Jean Pierre w’imyaka 41, mu bapfuye babiri ni abishywa be (Ababereye Nyirarumwe), ari bo Komezumfashe Antoine w’imyaka 9 na Niyorukundo Cedrick w’imyaka 12.

 

Saa 21h48 – Mayor w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuganye n’UMUSEKE avuye aho impanuka yabereye mu Mudugudu wa Cyarubambire.

Mayor Kayitare avuga ko abana bari mu bwato ari abo mu miryango ifitanye isano, ndetse n’umugabo wari ubatwaye mu bwato afitanye isano na bo.

Uyu mugabo wabashije kuva mu mazi, “ngo yatawe muri yombi” akaba avuga ko abana yari atwaye bashobora uba barenga 13.

Mayor Kayitare Jacqueline avuga ko bigoye kuvuga ko bakiri bazima, akavuga ko iyo mibare ivugwa n’uriya mugabo ishobora kujya munsi, cyangwa ikiyongera, cyangwa igahura n’iyo abaturage bavuga, kuko uriya mugabo ngo akomeza kwivuguruza ku makuru atanga.

- Advertisement -

INKURU YABANJE….

Muhanga: Ubwato bwari butwaye abana 13 bari bagiye gupakira amategura mu Karere ka Ngororero, bwarohamye muri Nyabarongo, amakuru avuga ko batatu n’umusare bavuyemo, abandi 10 bose bakaba bakiri mu mazi (ntiharamenyekana niba bakiri bazima).

Ubwato bwari butwaye abana 13 bwabaroshye muri Nyabarongo

Ndababonye Jean Pierre w’Imyaka 41 y’amavuko bivugwa ko yakodesheje buriya bwato ashyiramo abana ngo bajye kumufasha gupakira amategura hakurya mu Karere ka Ngororero, barohama muri Nyabarongo bose.

Amakuru UMUSEKE wamenye ahamya ko Ndababonye  Jean Pierre wo mu Mudugudu wa Cyarubambire, Akagari ka Matyazo Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, yakodesheje ubwato bw’uwitwa Banganyiki Innocent, maze abushyiramo abana 13 b’abaturanyi ashaka kubambutsa umugezi wa Nyabarongo.

Abo bana bari bagiye kumufasha gupakurura amategura y’inzu mu Murenge wa Ndaro, ho mu Karere ka Ngororero,  aho yari agiye kuyagurisha, ageze hagati mu mazi bararohama.

Gusa abaduhaye iyo nkuru bavuga ko abana 3 muri 13 n’umusare ari bo babashije kuva mu mazi. Bavuga ko abandi bose uko ari 10 baburiwe irengero bakaba batarava muri Nyabarongo.

Abamenye ayo makuru bwa mbere, bavuga ko iyi mpanuka y’ubwato yabaye kuri uyu wa Mbere taliki ya 17 Nyakanga, 2023 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).

Abatuye muri uwo Mudugudu bavuga ko batabaje inzego zitandukanye, zibabwira ko biyambaje ba Marine kugira ngo babakuremo.

Cyakora kugeza ubu abari ku nkombe y’umugezi wa Nyabarongo baracyategereje ko ubwo butabazi buboneka, bakavuga ko bashobora kubarohora bashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Mukayibanda Prisca, yabwiye UMUSEKE ko abayobozi bageze kuri Nyabarongo impanuka ikiba kandi n’ubu abarohamye bataraboneka.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.