Muhanga: Hari abagurishije ibyo bahawe na Leta basubira mu manegeka

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Imiryango 8 yatujwe muri uyu Mudugudu wa HOREZO yongeye gusubira mu manegeka
Imiryango 8  yavanywe mu manegeka igatuzwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa HOREZO, yongeye kuyasubiramo ibanje kugurisha ibikoresho byo mu nzu yahawe na Leta.
Imiryango 8 yatujwe muri uyu Mudugudu wa HOREZO yongeye gusubira mu manegeka

Hashize imyaka 7 Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvanye mu manegeka Imiryango irenga 100  yari ituye mu Kagari ka Muvumba mu Murenge wa Nyabinoni, ahantu hashoboraga gushira ubuzima bwabo mu kaga.

Umudugudu w’icyitegererezo wa HOREZO mu Murenge wa Rongi aho iyo Miryango yose yatujwe, iyo uwugezemo usanga abawatujwemo barorojwe Inka, bahabwa ibisigara bya Leta bahingamo.
Muri uyu Mudugudu kandi abo baturage bahawe amazi, amashanyarazi menshi akoreshwa n’imirasire y’izuba ndetse n’amashuri yisumbuye y’imyaka 9.
Muri uyu mwaka wa 2023, nibwo  Imiryango 8 yongeye gusubira mu manegeka yavanywemo ariko mbere yuko isubirayo ibanza kugurisha intebe, matela, ibitanda n’ibikoresho by’imirasire y’izuba.
Bamwe mu batuye Umudugudu wa HOREZO, babwiye UMUSEKE ko abo baturage basubiye mu manegeka bagendaga bagurisha ibikoresho byo mu nzu bahawe na Leta mu ibanga, ndetse bakimuka n’ijoro abantu basinziriye.
Umukuru w’Umudugudu wa HOREZO Uwizeyimana Vincent avuga ko aho bamenyeye amakuru ko abo baturage barimo gusubira mu manegeka, batanze raporo mu buyobozi ariko ntihagira icyo bitanga.
Ati “Batubwiraga ko bagiye kwegera amasambu yabo ariko bakabanza gusahura ibyo mu nzu byose.”
Uyu Mukuru w’Umudugudu avuga kandi ko n’abo Leta iheruka guha izo nzu abo baturage bavuyemo nta muriro uzirimo kuko uwo bakoreshaga ukomoka ku mirasire y’izuba wakubiswe n’inkuba hakaba hagiye gushira imyaka 2 batongeye kuwukoresha.
Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald yemeje ayo makuru ko iyo miryango 8 yongeye gusubira mu manegeka.
Nsengimana akavuga ko icyo bakoze cyihutirwa ari ugushaka abandi baturage batishoboye batuza muri izo nzu ariko bagakurikirana abagurishije ibikoresho.
Ati “Twatanze ikirego muri RIB barabafata bongera kubarekura kuko batubwiraga ko Umuntu afite uburenganzira bwo kugurisha umutungo we.”
Gitifu avuga ko nta nzu nimwe muri izo itarimo umuntu kubera ko hari abandi bari basanzwe batuye ahantu habi kandi bagaragara nk’abantu bafite ubushobozi buke.
Nsengimana yabwiye UMUSEKE ko ibijyanye n’umuriro ukoreshwa n’imirasire y’izuba barimo gusaba REG ko iwusimbuza amashanyarazi y’umuyoboro mugari wayo.
Ati “REG yatwemereye ko igiye gusimbuza imirasire, ukabashyiriramo amashanyarazi asanzwe kuko arahari.”
Uyu Mudugudu HOREZO watashywe na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2017, icyo gihe yasabye abawutujwemo kubungabunga inzu bahawe no kuzifata neza, ibyo aba baturage bakoze bisa no guca intege gahunda yo gutuza abaturage mu Mudugudu no kubegereza ibikorwaremezo.
Ubuyobozi buvuga ko hari abandi baturage batishoboye basimbujwe abasubiye mu manegeka

 

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga