Muhanga: Hatashywe isomero ririmo toni 11 z’ibitabo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ubuyobozi bw'isomero buteganya ko ibitabo bizava ku bihumbi 21 bikagera ku bihumbi 80 byanditswe mu ndimi 3.

Abatuye Umujyi wa Muhanga batashye isomero bise ‘Pourquoi Pas’ ririmo toni 11 z’ibitabo,  byiganjemo ibyo mu rurimi rw’Igifaransa.

Ubuyobozi bw’isomero buteganya ko ibitabo bizava ku bihumbi 21 bikagera ku bihumbi 80 byanditswe mu ndimi 3.

Gutaha ku mugaragaro iri Somero byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki ya 20 Nyakanga, 2023.

Padiri Karangwa Ildebrande Umuyobozi w’iri Somero ‘Pourquoi Pas’ avuga ko umushinga wo gutangiza iri somero mu Mujyi wa Muhanga batangiye kuwutekereza, bamaze kugenzura ko nta somero rindi rihari.

Karangwa avuga ko bishyize hamwe nk’itsinda  bashyira mu bikorwa uyu mushinga.

Ati: “Tugamije gukundisha abantu kugira Umuco wo gusoma, kandi ntabwo wabarenganya kuko badafite icyo basoma.”

Padiri Karangwa avuga ko bifuza ko abakiri batoya barushaho kugira inyota yo gusoma, kuko nta bumenyi umuntu ashobora kubona ataragize amahirwe yo gusoma ibyo abandi banditse.

Ati: “Umuntu wiga adasoma aba ameze nk’ujya guhinga nta suka yitwaje.”

Umuyobozi w’Isomero Padiri Karangwa Ildebrande avuga ko nta bumenyi umuntu ashobora kubona adasomye ibyo abandi banditse

Padiri Karangwa avuga ko ibitabo byinshi bafite bazajya bafata umwanya wo kubiha buri munyeshuri kuko ari byinshi.

Ndayishimiye Florence umwe mu bakozi b’iri somero, avuga ko bifuza ko muri ibi biruhuko aho gupfusha umwanya ubusa, abanyeshuri bazajya baza bakicara mu cyumba cy’isomero basoma ibitabo.

- Advertisement -

Ati: “Turateganya gushyira za Clubs z’abanyeshuri mu nkengero z’Umujyi hirya no hino zizajya zibafasha kwegerezwa ibitabo.”

Mugabekazi Marie Charitine avuga ko hari abataherukaga gusoma Igifaransa, ko nibumva ko hari isomero ryatangijwe bazaza babifitiye inyota.

Ati: “Iyo umuntu asoma nibwo arushaho kwiyungura ubumenyi.”

Ubuyobozi bw’Isomero ‘Pourquoi Pas ‘buvuga ko buteganya kongera umubare w’ibitabo bikava  ku bihumbi 21 bikagera ku bihumbi 80.

Ubu buyobozi buteganya gushyiramo n’ibyanditse mu rurimi rw’Icyongereza n’Igiswahile.

Hatangijwe Isomero rishya rigamije gukundisha abantu kugira Umuco wo gusoma
Bamwe mu bagize itsinda ryatangije umushinga wo gutangiza isomero

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.