Mukura igiye kwizihiza Isabukuru y’imyaka imaze ivutse

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, buri gutegura ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 60 iyi kipe imaze ivutse.

Mukura VS igiye kwizihiza Isabukuru y’imyaka 60 imaze ivutse

Ubusanzwe ikipe ya Rayon Sports, ni yo yari isanzwe imenyereweho gukora ibirori bibanziriza shampiyona, aho yerekana abakinnyi izakoresha muri uwo mwaka w’imikino.

Indi kipe igiye gukora ibijya gusa n’iby’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, ni Mukura VS igiye gukora ibirori bikomeye byo kuzaba yizihiza Isabukuru y’imyaka 60 imaze ivutse.

Biteganyijwe ko ibi birori, bizaba tariki 5 Kanama 2023, kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Ibiriori, bizabanzirizwa n’umukino uzayihuza na Geita Gold yabaye iya Karindwi umwaka ushizwe w’imino muri shampiyona ya Tanzania. Uyu mukino uzaba Saa cyenda z’amanywa.

Nyuma y’uyu mukino, hazaba hari abahanzi bazasusurutsa abazaba bitabiriye uyu muhango. Bamwe mu bahanzi bazasusurutsa abakunzi ba Mukura VS, harimo Juno Kizigenza, Chrisa Eazy, Bushali na Okkama.

Hazaba hari aba Djs barimo Dj Sonia. Umushyushya rugamba [MC], ni we uzaba ayoboye ibi birori.

Ibiciro byo kwinjira, byagizwe ibihumbi 2 Frw ahasanzwe, ibihumbi 5 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 10 Frw na 15 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga [V.VIP].

Ibirori bya Mukura VS, byahuriranye n’Umunsi w’Igikundiro uteganyijwe tariki 5 Kanama 2023.

- Advertisement -

Iyi kipe y’i Huye, imaze kugura abakinnyi barimo Muvandimwe Jean Marie Vianney, Nkinzingabo Fiston, Rushema Chris wavuye muri Marine FC, Niyonzima Eric, Ndayongeje Gerarld na Bukuru Christophe. Aba baza biyongera kuri Ngirimana Alexis wongerewe amasezerano y’umwaka umwe na Ssebwato Nicolas wongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Abahanzi bazasusurutsa abantu kuri uyu munsi

UMUSEKE.RW