Munyakazi Sadate yahaye akazi Urubyiruko rwiga

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yemeye gutanga akazi ku rubyiruko rwiga ariko ruri mu biruhuko.

Munyakazi Sadate yatanze amahirwe y’akazi ku rubyiruko rwiga

Ibi Munyakazi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, cyane ko ari umuyoboro akunda kwifashisha kenshi mu gutanga ibitekerezo.

Yatanze itangazo, rivuga ko akeneye umubare w’abana icumi b’abanyeshuri kugira ngo abahe akazi mu Kigo cy’ubwubatsi abereye umuyobozi cya Karame Rwanda Ltd.

Yagize ati “Nk’uko nabitangaje kandi nkabibasezeranya, uno munsi ndatangira kwakira ubusabe bw’urubyiruko 10 bazahabwa akazi mu biruhuko.”

Munyakazi yakomeje asobanura ibisabwa bigera kuri bitanu, kugira ngo ha habashe kwakirwa ubusabe.

Ibisabwa yavuze, ni ukuba uri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, ubusabe bukorewe kuri Twitter, kwerekana indagamanota y’uyu mwaka, kwemera gukorera aho Ikompanyi ye ikorera (Kigali) no kwemera guhabwa ibihumbi 100 Frw nk’itike izabafasha kugera ku kazi.

Yakomeje avuga ko abujuje ibi byose, bagombaga kubivugira ku rukuta rwa Twitter, hanyuma abanyeshuri icumi ba mbere bagahita bahabwa ayo mahirwe.

Ab’inkwakuzi bahise batangira kwandika basaba ayo mahirwe, ndetse bamwe bavuga ko batigeze batahana indamanota kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri.

Uwitwa Irakiza, yavuze ko yiga mu Karere ka Rwamagana ariko atabonye amahirwe yo guhabwa indagamanota kubera ko atishyuye amafaranga y’ishuri.

- Advertisement -

Sadate asanzwe azwiho gutanga ibitekerezo bitandukanye, cyane cyane ibyo mu mikino ataretse n’ibya Politiki. Yayoboye Rayon Sports hagati ya 2019-2020.

Abakozi bitwara neza kurusha abandi muri Karame Rwanda Ltd, barahembwa
Munyakazi ni umugabo wiyoroshya ku rwego rwo kuba we n’umuryango we basangira n’abakozi be
Abakozi ba Karame Rwanda Ltd

UMUSEKE.RW