Nyuma yo gutandukana n’abakinnyi itazakomezanya na bo, ikipe ya Musanze FC yatandukanye n’abandi banyamahanga batanu.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’abakinnyi batanu. Ibi biri gukorwa mu rwego rwo kubaka ikipe nshya.
Abarekuwe kuri uyu wa Gatanu, barimo: Namanda Luke Wafula, Ben Ocen, Hértier Lulihoshi, Eric Kanza Angua, Munyeshyaka. Aba baraza biyongera kuri Habineza Is’haq, Nshimiyimana Pascal, Nsengiyumva Isaac, Dusabe Jean Claude na Harerimana Obed.
Thank you, All the best Lulihoshi!!!! pic.twitter.com/SCYktKQeqn
— Musanze FC (@musanzefc) July 14, 2023
All the Best Mr Ben!! Thank you#IngagiNkuru#VisitMusanze#MusanzeWine@MusanzeDistrict pic.twitter.com/EeW3POiWwR
— Musanze FC (@musanzefc) July 14, 2023
- Advertisement -
All the best Wafula!!! Thank you pic.twitter.com/XuL5ajSHW9
— Musanze FC (@musanzefc) July 14, 2023
Thank you, All the best Kanza!!!#IngagiNkuru#VisitMusanze#MusanzeWine@MusanzeDistrict pic.twitter.com/4gVJLB5bar
— Musanze FC (@musanzefc) July 14, 2023
Aba bakinnyi kandi, baraza biyongera ku batoza batandukanye n’iyi kipe, barimo Nyandwi Idrissa wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Ahmed Adel wari umutoza mukuru na Ibrahim Abdallah Heka wari umutoza wungirije.
Iyi kipe y’i Musanze, yamaze gutangaza abatoza bashya bayobowe na Habimana Sosthène nk’umutoza mukuru, Imurora Japhet uzaba amwungirije na Harerimana Gilbert uzaba ari umutoza w’abanyezamu.
UMUSEKE.RW