Musenyeri Simon Ntamwana arembeye muri Kenya

Musenyeri Simon Ntamwana w’imyaka 77 wabaye Arikiyepiskopi wa Gitega n’uwa Bujumbura mu Burundi arembeye mu gihugu cya Kenya.

Musenyeri Simon Ntamwana ararembye

Ku wa mbere tariki 3 Nyakanga 2023 nibwo Musenyeri Ntamwana yajyanywe muri Kenya ngo yitabweho n’abaganga nyuma y’aho ubuzima bwe butari bumeze neza.

Diyoseze ya Gitege yanyomoje amakuru yakwirakwiye ku munsi w’ejo ku wa Kane yavugaga ko yaba yitabye Imana.

Iyo Diyoseze yatangaje ko abaganga bakoze uko bashoboye uyu mukambwe wiyeguriye Imana akaba ari gutora agatege.

Musenyeri Ntamwana uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yayoboye Diyoseze ya Gitega kuva mu 1997 akaba yarasimbuye Musenyeri Joachim Ruhuna wishwe n’abarwanyi ba FDD mu 1994.

Mu mwaka wa 2015 ari mu bamaganye icyemezo cy’ishyaka rya CNDD FDD ryagennye nyakwigendera Nkurunziza kwiyamamariza manda ya gatatu.

Icyo gihe mu 2015, Musenyeri Ntamwana yavuze ko mu gihe CNDD FDD yatanga umuntu utemerewe kwiyamamaza, kwaba ari nko kugira abantu abaja (abagaragu), yagize ati “Ntituri abaja b’umuntu uwo ari we wese.”

Ayo magambo “Ntituri abaja” cyangwa “Sindumuja” yahise agirwa nk’icyivugo cy’abatavuga rumwe n’ishyaka rya CNDD FDD mu myigaragamyo yakurikiye.

Musenyeri Ntamwana mu bihe bitandukanye yashimangiye ko nta muntu n’umwe ukwiriye gutoteza mugenzi we amuhora ubwoko cyangwa ishyaka.

- Advertisement -

Aherutse gutangaza ko nta shyaka na rimwe abarizwamo kandi ko nta n’iryo bafitanye amakimbirane yungamo ko ishyaka rye ari “Ijambo ry’Imana.”

Mu 2022, nibwo Papa Francisco yagennye Musenyeri Nahimana Bonaventure ngo asimbure Musenyeri Ntamwana ku bushumba bwa Diyoseze ya Gitega.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW