Ndorimana Jean François yongeye gutorerwa kuyobora Kiyovu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kongera guhabwa amahirwe n’abanyamuryango ba Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis uzwi nka Général, yongeye kuba Perezida w’iyi kipe mu myaka itatu iri imbere.

Ndorimana yongeye guhabwa icyizere cyo kuyobora Kiyovu Sports

Aya matora yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo indorerezi ya Ferwafa yaturutse muri Komisiyo y’Amatora, Niyobuhungiro Fidèle.

Ndorimana Jean François Regis, yatowe ku majwi 99 ku 101 batoye. Visi Perezida we wa Mbere yamuguye mu ntege kuko yatowe ku majwi 99 ku 101.

Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe Imari n’Amategeko, yabaye Mbonyumuvunyi Karim wari usanzwe kuri uyu mwanya, Visi Perezida wa Kabiri aba Muhire Jean Claude.

Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, yabaye Karangwa Jeanine. Umubitsi yabaye Makuta Robert. Mé Mugabe Fidèle yongeye gutorerwa kuyobora Komisiyo y’Amategeko.

Hakizimana Ally yatorewe kuyobora Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa, Tekiniki n’Itangazamakuru, mu gihe Minani Hemedi yatorewe kuyobora Komisiyo Ishinzwe Ubukangarumbaga, Iyamamazabikorwa no kuyobora amatsinda y’abafana.

Komisiyo Ishinzwe kugenzura umutungo, irimo Kayiganwa Ange, Bizimana Jean.

Inama y’Ubutegetsi, Board, yashyizwemo Alain Serge, Sekibibi Jean de Dieu (Visi Perezida), Sinzamuhara Jean de Dieu, Kagabo Haruna, Karangwa Joseph (Perezida), Kwizera Claude, Gahongayire.

Amategeko agena ko Perezida w’ikipe, ari we uba ari umwanditsi wa Board.

- Advertisement -

Iyi Komite Nyobozi yatorewe kuyobora Urucaca, yatorewe manda y’imyaka itatu, isimbuye iya Mvukiyehe Juvénal yari yagiyeho muri Nzeri 2020.

Mbonyumuvunyi Karim yongeye gutorerwa kuba Visi Perezida wa Mbere muri Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW