Umugabo umaze igihe gito ashinze urugo yasanzwe  mu mugozi yapfuye

Ngororero: Umugabo w’imyaka 20 wo mu Karere ka Ngororero wari umaze igihe gito (amezi abiri) ashinze urugo, yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Ibi byabaye ku mugoroba w’ejo (ku wa Gatatu) ahagana saa moya (19h00), bibera mu Murenge wa Muhanda, Akagari ka Bugarura, Umudugudu wa Gasomvu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bugarura, Habumuremyi Gregoire, yabwiye UMUSEKE ko umugore wa nyakwigendera yamusize mu rugo agiye guhaha ku gasoko, agarutse asanga ari mu mugozi.

Ati “Nibwo bahise bagaruka hari ushinzwe umutekano wari uhari, aramubwira ngo umugabo wanjye yakinze, arimo imbere kandi ndi guhamagara ntiyitabe.”

Uyu muyobozi yavuze ko bahise bagera mu rugo, bakoze ku rugi basanga rurakinze, bahita burira hejuru y’inzu bakuraho amategura, barebamo basanga umugabo ari kunagana mu mugozi.

Ati “Bakigeramo basanga yarangije gupfa.”

Yongeyeho ko nta makimbirane yari asanzwe azwi muri urwo rugo cyane ko rwari rumaze igihe gito.

Gitifu yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku ngo zifitanye amakimbirane.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko  batari barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse ko yari afitanye amakimbirane na nyina umubyara bityo bikaba bishobora kuba intanadaro yo kwiyahura.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kabaya gukorerwa isuzuma.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW