Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yeguje Madamu Nyirabihogo Jeanne d’Arc wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, uyu akaba avugwa muri dosiye y’imidugudu itujuje ubuziranenge yubatswe na Nsabimana Jean bahimba Dubai.
Tariki 29 Kamena, 2023 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwarekuye bamwe mu bavugwa muri iriya dosiye mu buryo bw’agateganyo.
Abarekuwe barimo Stephen Rwamurangwa wahoze ari Meya wa Gasabo, Raymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Visi Meya ushinzwe ubukungu, n’uyu Jeanne d’Arc Nyirabihogo wahoze ayobora ishami ry’ubutaka mu karere (One Stop Center) ya Gasabo, ariko ubu akaba yari Visi Mayor i Rwamagana.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, Dr Lambert RANGIRA yavuze ko uriya Visi Mayor kubera ko ataboneka mu nshingano ze.
Ati “Ku bijyanye n’inshingano twabonaga harimo icyuho inama njyanama ifata icyemezo cyo ku muhagarika mu buryo bw’agateganyo.”
Dr Rangira yavuze ko hari hashize amezi atatu Visi Mayor ushinzwe Imibereho myiza ni we ngo warimo akora inshingano ze.
Ku wa 20 Mata 2023 nibwo Nyirabihogo na bariya bayobozi batawe muri yombi.
UMUSEKE.RW