Nyamagabe: Abaturage babangamiwe no gukoresha amazi yogerezwamo moto

Abaturage batuye mu kagari ka Nyanzoga, mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe babangamiwe no kuba bakoresha amazi yogerezwamo moto.

Abaturage bavoma umugezi wa Rukondo, barasaba Leta kubaha amazi meza

UMUSEKE wageze ku mugezi wa Rukondo utandukanya Akarere ka Nyanza, n’Akarere ka Nyamagabe, uhasanga abaturage bamwe bari kogerezamo moto.

Gasangwa utuye mu kagari ka Nyanzoga, mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe twamusanze ari kuyavoma akemeza ko agiye kuyakoresha mu rugo iwe.

Yagize ati “Tuvoma tugakoresha amazi mabi bigaragara kuko nta yandi dufite.”

We na bagenzi be b’i Nyanzoga bahuriza ku kintu kimwe, ko babangamiwe no kutagira amazi mu kagari batuyemo.

Umwe ati “Nta mazi dufite, buri wese abyuka atanguranwa n’ingurube!”

Undi na we yagize ati “Nta mazi tugira, nta kano, tumerewe nabi kandi gukoresha amazi bitugiraho ingaruka z’indwara.”

Beatha Imanashimwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyanzoga ku baturage be, avuga ko ikibazo cy’amazi gikomeye.

Ati “Mu kagari ka Nyanzoga dufite ikibazo cy’amazi gikomeye kuko n’amasoko atunganyije hari aho atari.”

- Advertisement -

Aba baturage bifuza ko akarere kabaha amazi meza kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Agnes Uwamariya nta gisubizo cya vuba aha abwira abaturage, cyakora avuga ko bitazarenza imyaka ibiri.

Ati “Hari imishinga migari akarere dufite yo kugezaho amazi meza abaturage mu gihe kitarenze umwaka n’igice, cyangwa imyaka ibiri, na bo tuzabagezaho amazi meza.”

Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi biteganyijwe ko bitarenze mu mwaka wa 2024 abaturarwanda bose bazaba bafite amazi meza hafi yaho.

Abaturage bavuga ko babangamiwe no gukoresha amazi yogerezwamo moto

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyamagabe