Nyanza: Abamurikabikorwa basabye ko imurikagurisha ryajya rimara icyumweru

Abafatanyabikorwa bibumbiye muri JADF Nyanza banamuritse ibikorwa byabo basabye inzego z’ubuyobozi ko iminsi itatu bahawe yo kumurika ibikorwa byabo idahagije.
Abitwaye neza mu byiciro bitandukanye bambitswe imidali
Mu gusoza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza ryari rimaze iminsi itatu ribera mu karere ka Nyanza, abafatanyabikorwa baryitabiriye bavuze ko bungutse byinshi byanabafashije kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Jean Bosco Munyantore uhagarariye abamuritse ibikorwa byabo yavuze ko kumurika ibikorwa byabo byabafashije ahubwo ikibazo iminsi ibaye micye.

Yagize ati“Bibaye byiza bareba uko igihe cyakongerwa byaba byiza tukamurika ibikorwa byacu niyo byaba icyumweru kimwe aho kuba iminsi itatu.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi yashimiye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza anabasaba ko banakomeza kwiyongera naho kongerwa kw’imimsi yo kumurika ibikorwa ko hari ubushobozi bisaba .

Yagize ati“Iki ni igikorwa gitegurwa n’akarere n’abafatanyabikorwa bako gusa kongera iminsi nyine bigendana n’ubushobozi.”

Guverineri Kayitesi kandi yakomeje asaba abafatanyabikorwa gukomeza gutanga serivisi nziza ko serivisi ziboneze zidatangirwa mukumurika ibikorwa gusa.

Abafatanyabikorwa 62 mu karere ka Nyanza nibo bitabiriye imurikabikorwa ryari rifite insanganyamatsiko igira iti“Uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kurandura ubukene.”

Abitabiriye imurikabikorwa bahawe impa myabushobozi naho abitwaye neza kurusha abandi bahabwa ibihembo gusa buri kiciro abitwaye neza bambitswe umudari.

Guverineri Kayitesi Alice arikumwe na Mayor w’akarere ka Nyanza banasuye abafatanyabikorwa

Abafatanyabikorwa bose bahawe impamyabushobozi basaba ko igihe cyo kumurika ibikorwa cyongerwa
Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza