Nyanza: Gitifu akurikiranyweho gukoresha nabi amafaranga y’abatishoboye

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buratangaza ko hari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari watawe muri yombi na RIB akurikiranyweho gukoresha nabi amafaranga y’abatishoboye.

Ibiro by’Akarere ka Nyanza

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kavumu, mu murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza witwa Pfukamusenge Alex.

Yatawe muri yombi taliki ya 12 Nyakanga 2023 akekwaho gukoresha nabi  amafaranga y’abaturage bahoze ari abo mu cyiciro cya mbere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko hari ubugenzuzi bwakozwe n’ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), mu rwego rwo kureba uko gahunda zo gufasha abava mu bukene ziri kugenda zikorwa, haza kugaragaramo bamwe mu batarabikoze neza.

Yagize ati “Mu rwego rw’iperereza hari abatawe muri yombi barimo n’uwo munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kavumu.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko ayo mafaranga yari yatanzwe n’abaturage  yagombaga kwifashishwa hishyurwa ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de sante) ariko ntibyahita bikorwa, kuko abahoze mu cyiciro cya mbere bamwe muri bo batarajya mu ikoranabuhanga kuko byari bizwi ko bafashwa, binavugwa ko bamwe muri bo byanze ko babishyurira barayasubizwa.

Hari uwahaye amakuru UMUSEKE ko ayo mafaranga Gitifu Alex Pfukamusenge ufunzwe yayafashe ayaha umukozi wa Irembo (agent) ntiyabishyurira ngo kuko ikoranabuhanga ryari ryamutengushye, maze abakozi ba LODA baje kugenzura barabinenga.

Bavuze ko niba byari byanze yari akwiye kuyajyana kuri konti y’umurenge kuko babifashe nkaho yayakoreshaga mu nyungu ze.

UMUSEKE ntiwamenye umubare nyirizina w’ayo mafaranga abaturage batanze. Umwe mu bantu bakurikiranye aya makuru yavuze ko ari hagati ya Frw 100,000 na Frw 200,000.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwavuze ko Gitifu Pfukamusenge Alex acumbikiwe kuri sitasiyo ya Busasamana, gusa atari we ufunze wenyine kuko hari n’abandi baturage ariko batari abakozi ba Leta na bo ibyo bazira bifitanye isano n’iby’uriya muyobozi.

Ubuyobozi bw’akarere bwasabye abandi bayobozi kwirinda gukora ibyatuma bisanga mu byaha.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza