Nyaruguru: Abayobozi baritana bamwana ku musoro warigise barebera

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ibiro by'Akarere ka Nyaruguru
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo n’Imirenge 7 yo muri aka Karere bananiwe kumvikana ku bagomba kwishyura umusoro wa R.R.A ungana na  Miliyoni zirenga 16 zitatanzwe hubakwa ibyumba by’amashuri umwaka ushize.
Ibiro by’Akarere ka Nyaruguru

 

Iki kibazo cy’Umusoro nyongeragaciro wa TVA  uhwanye na 18% cyamenyekanye mu Igenzura ryakozwe  n’abakozi b’Ikigo cy’Umugenzuzi Mukuru w’Imali ya Leta umwaka ushize wa 2022.
Iryo genzura ryerekanye ko hubakwa ibyumba by’Amashuri, akanama k’amasoko ku rwego rw’Akarere  katigeze kagaragaza uko uwo musoro uzavanwaho ahubwo kagena Ingengo y’Imali ibyo byumba by’amashuri bizuzura bitwaye.
Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ivugwaho iki kibazo, babwiye UMUSEKE ko isoko  icyo gihe akanama ka masoko katigeze gasigaza aho uwo musoro ugomba kuva, ahubwo gasaba iyo Mirenge gukurikiza ingengo y’Imali ihwanye n’ibyumba by’amashuri.
Umwe yagize ati “Ibyumba by’amashuri byubatswe Ubuyobozi bw’Akarere aribwo butanze amabwiriza butubwira ko imirimo yihutirwa.”
Uyu Gitifu avuga ko hari hashize umwaka igenzura ryarakozwe ndetse n’ibyumba by’amashuri byararangiye kubakwa “Tubona inyandiko y’Akarere idusaba kwishyura uwo musoro wa TVA Ubuyobozi bwagombaga kuba bwarishyuye.”
Mugenzi we ati “Uyu munsi barimo kudusaba kwishyura uwo musoro,  umuntu ku giti cye kandi aribo badusabye gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kubaka ibyo byumba nta ruhare mu gihe gitoya.”
Bamwe muri abo ba Gitifu bavuga ko bahamagajwe na RIB bayisobanurira uko byagenze hatangwa amasoko, ariko Ubuyobozi bw’Akarere bugakomeza kubahirikiraho iki kibazo cyo kwishyura uyu musoro wa Leta.
Bifuza ko Komite Nyobozi yabibaza abashinzwe akanama k’amasoko cyangwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, akaba aribo basobanura uko iki kibazo  cyagenze hatangwa isoko.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru akaba ari nawe Muyobozi w’Akarere muri iyi minsi kuko Mayor ari mu kiruhuko, Gashema Janvier avuga ko ibyo abo bakozi ku rwego rw’Imirenge babazwa bijyanye n’amategeko Igihugu kigenderaho.
Ati “Amategeko agomba kubahirizwa, bagomba kubazwa ibyo batubahirije.”
Gashema yongeraho ko  nta muntu nubwo yaba ari Umuyobozi ufite uburenganzira bwo kwica amategeko bagomba kwishyura.
Uwo musoro wa Miliyoni zirenga 16 z’u Rwanda zirabazwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Busanze, Cyahinda,  Kibeho, Mata, Rusenge,  Ngera na Nyabimata.
 MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Nyaruguru