Perezida Denis Sassou Nguesso ategerejwe mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso kuri uyu wa Gatanu ategerejwe i Kigali mu Rwanda mu rugendo rw’iminsi ibiri mu rw’imisozi igihumbi.

Denis Sassou Nguesso ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu

Ibiro bya Perezida Sassou Nguesso kuri Twitter byatangaje ko ku butumire bwa Perezida Kagame, azagirira urugendo mu Rwanda kuva ku munsi w’ejo tariki ya 21-22 Nyakanga 2023.

Muri Mata umwaka ushize Perezida Kagame yagiriye urugendo rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville,abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye maze  nyuma hasinywa amasezerano y’ubufatanye.

Ni amasezerano yibanze ku guteza imbere ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubufatanye mu guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse ndetse n’ubukorikori, amasezerano agamije guteza imbere umuco n’ubuhanzi.

Nyuma yo kugirana ibiganiro byihariye no gusinya amasezerano y’ubufatanye, Perezida Kagame yatemberejwe umujyi Perezida Denisi Sassou Nguesso avukamo wa Oyo .

Aho niho yaboneyeho gusura inzu ndangamurage ya Kiebe-Kiebe, uruganda rw’amata, ndetse n’ahororerwa inka mu buryo buteye imbere.

U Rwanda na Congo Brazzaville bisanzwe bifitanye umubano mwiza muri Diporomasi. Ni umubano watangiye mu 1982.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW