Perezida KAGAME yakiriye mugenzi we  wa Hongrie uri mu Rwanda -AMAFOTO

Perezida wa Repubulika w’uRwanda Paul Kagame  kuri iki cyumweru yakiriye mugenzi we wa Hongrie, Katalin Novák uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi wa Hongrie Katalin  Novak

Katalin  Novak kuva kuwa 14 Nyakanga 2023 ari mu Rwanda,  avuga ko gusura uRwanda bigamije kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Kuri twitter yagize ati “Natangiye uruzinduko muri Afurika, ni iby’agaciro kuba ndi perezida wa mbere wa Hongrie usuye uRwanda na Tanzania.Byongeyeho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibikorwa  biteza imbere abaturage.”

Mu mashusho ari ku rukuta rwe rwa twitter agaragaza ari mu ishuri ryisumbuye rya Nyanza,ryo mu ntara y’Anajyepfo asura ibikorwa biterwa inkunga n’iki gihugu.

Abakuru b’ibibihugu byombi barahagararira umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye uza gukurikirwa n’ikiganiro n’itangazamakuru

 Katalin Novak niwe  umugore wa mbere yatorewe kuyobora Hongrie, atowe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu  ku majwi 137 kuri 51.

Akimara gutorwa yahise atambutsa imbwirwaruhame mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko  “Ntakintu kibi nk’intambara, Abanya-Hongrie bakeneye amahoro.”

URwanda na Hongrie  bisanzwe bifitanye umubano ndetse mu Gushyingo 2021  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó,yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yabonanye n’abayobozi bakuru muri minisiteri zirimo iy’Imari n’Igenamigambi, iy’Ubuzima, iy’Ibikorwaremezo ndetse n’izindi nzego nkuru z’igihugu.

 Icyo gihe yasobanuye ko hari imwe mu mishinga migari igihugu cye cyifuza gukorana n’u Rwanda, irimo ishingiye ku ishoramari, ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, gusangira ubumenyi, gukorana mu bya dipolomasi n’ibindi bitandukanye.

- Advertisement -
Katalin  Novak yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW