Perezida wa Sénégal, Macky Sall yageze i Kigali mu ruzinduko yatangiye mu Rwanda, anitabiriyemo inama mpuzamahanga iri kuhabera.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Nyakanga 2023, ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, banagiranye ibiganiro.
Kuva ku wa Gatandatu nibwo Perezida Macky Sall yatangiye uruzinduko rw’akazi mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, birimo u Rwanda, Kenya na Uganda.
Ejo ku Cyumweru yitabiriye inama ya gatanu ihuza ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’imiryango y’uturere igize umugabane yabereye muri Kenya.
Kuri uyu wa Mbere Macky Sall aritabira inama mpuzamahanga yiga ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa izwi nka Women Deliver, ihuriza hamwe abasaga 6000 baturutse imihanda yose.
Kuwa Kabiri tariki 18 Nyakanga Macky Sall azasura Uganda, aho azava tariki 19 asubira mu gihugu cye.
Tariki 4 Nyakanga 2023 nibwo Macky Sall aheruka kuganira na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mu ruzinduko rugufi Kagame yagiriye muri icyo gihugu ubwo yerekezaga muri Tridad & Tobago.
Icyo gihe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bya Senegal byari byatangaje ko “Perezida Macky Sall yaje ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Léopold Sedar Senghor mu masaha y’umugoroba kugira ngo yakire mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.”
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW