Polisi ya Uganda yavuze ko inkuru ya New Vision ivuga ko Umukuru wa Polisi y’icyo gihugu arembye ari ibihuha, ndetse ko uru rwego ruzarega iki gitangazamakuru.
Itangazo rya Polisi ya Uganda rivuga ko New Vision yasohoye inkuru ivuga ko IGP John Martin Okoth Ochola arembye kandi yajyanywe kuvurirwa hanze y’igihugu.
New Vision ngo yari yavuze ko IGP John Martin Okoth yajyanye n’umwe mu baganga uzobereye ubuvuzi bwo kubaga abantu, ndetse n’umwe mu bafasha Martin Okoth.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, SCP Enanga Fred yavuze ko Umuyobozi wa Polisi, IGP John Martin Okoth yagiye kwisuzumisha indwara ku Bitaro byitwa Argawal bivura amaso.
Ati “Baramusuzumye, baramuvura, bamugira inama yo kuruhuka iminsi 7. Araboneka kuri telefoni, ndetse umukeneye yamubona.”
SCP Enanga Fred yavuze ko Umuyobozi ushinzwe amategeko n’uburenganzira bw’abantu muri Polisi, yamaze kumenya ibyabaye kandi azatanga ikirego arega The New Vision gutangaza amakuru atari yo, no kuyobya rubanda.
UMUSEKE.RW