Polisi yafunze ba gaheza mu bujura bwimonogoje mu Mujyi wa Muhanga

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abatawe muri yombi bivugwa ko ari ba gaheza mu kujubya abaturage

Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi abagabo 3 banyweraga ibiyobyabwenge kuri Sitasiyo ya Lisansi bakahamburira abaturage.

Abatawe muri yombi bivugwa ko ari ba gaheza mu kujubya abaturage

Ifatwa ry’abo bagabo 3 ribaye nyuma yuko  bamwe mu bakorera mu nyubako ya  Gare babwiye UMUSEKE ko babangamiwe n’abantu bahoraga bicaye kuri Sitasiyo ya Lisansi ituzuye  bakambura abahakorera n’abagenzi bahategera imodoka zijya mu Cyakabiri ndetse n’i Munyinya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko  aho bamenyeye ayo makuru ahamya ko hari abantu bakekwaho ibi byaha, bihutiye kujyayo barabafata .

Avuga ko abatawe muri yombi ubu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.

Ati “Nibyo abo bose uko ari 3  barafunze mu minsi mike barashyikirizwa inzego z’Ubushinjacyaha.”

Gusa Umuvugizi wa Polisi, SP Habiyaremye ntabwo yatangaje imyirondoro y’abo bagabo 3 bafunze, ariko yemeje ko bacumbikiwe n’inzego z’ubugenzacyaha.

Bamwe mu bari batanze ayo makuru bavuga ko kuva abo bantu bafatwa kuri Sitasiyo ya Lisansi ituzuye, hari agahenge ku bahakorera cyangwa abahategera imodoka.

Umwe yagize ati “Kuva aho iyi Nkuru itangarijwe bahise bafatwa ubu dufite Umutekano.”

Cyakora bakifuza ko aho iyi Sitasiyo iteretse, hagomba gusimbuzwa ikindi gikorwaremezo gifitiye abaturage akamaro.

- Advertisement -

Bamwe mu bakorera mu  Nyubako ndende  iri hafi ya Gare, bavuga ko kuba  kuri iyo Sitasiyo ya Lisansi ituzuye haparika imodoka kugeza ubu mu masaha ya nimugoroba, hazongera kugaragara abantu nk’abo bahungabanya Umutekano w’abaturage.

Iyi sitasiyo ya Lisansi ituzuye yabaye indiri y’ibisambo

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga