Rayon Day: Rayon Sports ishobora kuzakina na Police

Bitewe n’ikibazo cy’amikoro adahagaze neza mu kipe ya Rayon Sports, ishobora kuzakina na Police FC ku munsi w’Igikundiro uzwi nka “Rayon Day.”

Rayon Sports ishobora kuzakina na Police FC

Mbere y’uko umwaka w’imikino mu mupira w’amaguru mu Rwanda utangira, ikipe ya Rayon Sports irabanza ikerekana abakinnyi izakoresha muri uwo mwaka w’imikino.

Iyi kipe ibikora ibicishije mu cyiswe Umunsi w’Igikundiro cyangwa Rayon Day. Muri uyu muhango, abakunzi b’iyi kipe berekwa abakinnyi izakoresha ndetse bagahabwa na nimero bazambara, bakanatangarizwa kapiteni w’ikipe.

Nyuma y’uyu muhango, habaho umukino wa gicuti ku kipe iba yatumiwe muri ibi birori ariko kenshi iba ivuye hanze y’u Rwanda nk’uko umwaka ushize byagenze ubwo yakinaga na Vipers SC yo muri Uganda.

Muri uyu mwaka ho biratandukanye, kuko nyuma yo kwifuza kuzakina na Vitalo’o y’i Burundi ntibyemere kubera ibyo iyi kipe yasabye ariko itahawe, amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yahisemo ishobora kuzakina na Police FC isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano itozwa na Mashami Vincent, imaze iminsi mu mwiherero iri gukorera mu Karere ka Rubavu, aho izava ije gukina uyu mukino kuri Kigali Pelé Stadium.

Umunsi w’Igikundiro, uteganyijwe tariki 5 Kanama 2023.

Bakomeje gukaza imyitozo
Abakinnyi ba Police FC bamaze iminsi i Rubavu
Rurangwa Mossi

UMUSEKE.RW