RBC yatangiye imyitozo itegura shampiyona 2023-2024

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yatangiye imyitozo ikakaye itegura umwaka w’imikino 2023-2024.

Ikipe ya RBC FC inabitse igikombe cya shampiyona 2022-2023

Mu gihe shampiyona y’abakozi itegurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, ARPST, izatangira tariki 21 muri Nyakanga 2023, amakipe azayikina akomeje imyiteguro.

Iyabimburiye izindi, ni RBC FC yatangiye imyitozo mbere kugira ngo itegure gahunda za yo hakiri kare. Iyi kipe yatangiye imyitozo ku wa Kane tariki 6 Nyakanga 2023.

Ni imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi hafi ya bose b’iyi kipe ndetse na bamwe mu bayobozi barimo Habanabakize Épaphrodite Ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe na Cyubahiro Beatus nk’Umuyobozi w’ikipe.

Umutoza mukuru wa RBC FC, Hakizimana Patrick uzwi nka Wembo ndetse n’umutoza wungirije Ndoli Jean Claude, ni bo bayoboye iyi myitozo yibanze cyane ku gukangura imibiri y’abakinnyi na bike bijyanye na tekinike ndetse n’ibijyanye n’amayeri y’umukino [Tactiques].

Team Manager w’iyi kipe, Habanabakize Épaphrodite we yasabye abakinnyi kubahiriza neza gahunda zose z’ikipe ndetse no kurangwa n’ikinyabupfura aho bari hose, Aho yibanze cyane ku bijyanye no kubahiriza amasaha y’imyitozo.

Ati ”Murabona ko twatangiye imyitozo, icyo mbasaba nuko mugomba kujya mugerera ku kibuga ku gihe kugirango imyitozo itangire kare inasozwe kare abantu basubire mu kazi, ikindi mbasaba n’ukurangwa n’ikinyabupfura ndetse buriwese akubahiriza gahunda zose z’ikipe uko bikwiye.”

Ubwo imyitozo yari isojwe, habayeho umwanya wo kuganira hagati y’abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe. Perezida w’ikipe, Cyubahiro Beatus yibukije abakinnyi ko ubu batangiye urugamba rukomeye rwo guhatana no kuba bakongera kwisubiza igikombe cya shampiyona begukanye umwaka ushize batsinze ikipe ya RwandAir.

Iyi kipe ifite bamwe mu bakinnyi basanzwe bazwi, barimo Neza Anderson, Byamungu Abbas n’abandi.

- Advertisement -

Ubwo hakorwaga tombora y’uko amakipe agomba kuzahura, byemejwe ko amakipe abiri ya mbere muri buri cyiciro azasohokera Igihugu mu mikino Nyafurika y’abakozi iteganijwe kuzabera muri Congo Brazza-Ville umwaka utaha. Iy’umwaka ushize yabereye mu gihugu cya Gambia.

Abayobozi barimo Ahmed na Cyubahiro bakoze iyi myitozo
Team Manager w’iyi kipe, Habanabakize Épaphrodite yakoze imyitozo

UMUSEKE.RW