Rubavu: Ukekwaho ubujura yarashwe

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2023,inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zarashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25, akekwaho ubujura arapfa.

Inzego z’umutekano muri Rubavu zarashe ukekwaho ubujura

Ibi byabereye mu Kagari ka Gikombe , mu Murenge wa Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, HARERIMANA Emmanuel Blaise, yemereye UMUSEKE ko uyu mugabo yarashwe amaze kwambura abaturage.

Yagize ati “Byabaye mu ijoro ry’ejo. Ni amakuru agikurikiranwa gusa yari kwiba,  yambura abantu, inzego ziracyakora iperereza.”

Gitifu yongeyeho  ko “Ni ugukomeza tugafatanya, amakuru agatangirwa ku gihe,nyuma waba ugiye kubona imbogamizi agatanga amakuru ku gihe, abantu bashaka kwambura abandi, kurya iby’abandi batabikoreye, bakabivamo rwose, cyangwa niba yiyemeje kubijyamo akaba yiteguye ingaruka zabyo. “

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro by’akarere ka Rubavu.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW