Rwamagana: Urubyiruko rwubakiye uwarokotse Jenoside inzu ya miliyoni 13 Frw

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Inzu Urubyiruko rwubakiye Umukecuru warokotse Jenoside utishoboye
Bamwe mu rubyiruko rukomoka mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, rwashyikirije inzu ya Miliyoni 13  Umukecuru warokotse Jenoside utishoboye.
Inzu Urubyiruko rwubakiye Umukecuru warokotse Jenoside utishoboye
Urubyiruko 70 rwize kandi rukomoka mu Murenge wa Muhazi, ruvuga ko kubakira inzu bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye ari umuhigo biyemeje kujya besa buri mwaka.
Bikorimana Innocent umwe muri uru rubyiruko avuga ko bahereye ku banyeshuri bavuka muri uyu Murenge  ariko bize ku kigo kimwe, guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa 6 w’ayo mashuri.
Bikorimana yongeraho ko abagize iryo tsinda kandi ari abize kuva mu mwaka wa 1980 ukagera mu mwaka wa 1995 imyaka y’amashuri abanza n’ubundi.
Ati “Twasabye Ubuyobozi bw’Umurenge n’ubw’Akarere ko badushakira umuturage wo muri iki cyiciro udafite aho aba heza baduha uyu Mukecuru.”
Avuga ko hari abatangaga umuganda, abandi bagatanga amafaranga yo kugura amabati, imbaho, inzugi n’ibindi bikoresho bya ngombwa byo mu nzu umuntu akenera buri munsi.
Nyirakigarama Esther wo mu Mudugudu wa Gahondo, Akagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi wubakiwe inzu avuga ko mbere yuko yubakirwa inzu yabagamo yahoraga yikanga ko izamugwaho kuko yari imeze nabi irutwa na Nyakatsi aba kera babagamo.
Ati “Mu gihe cy’imvura nabonaga ishobora kunsenyukiraho ngahora mpangayitse uyu munsi ndishimye.”
Uyu mukecuru avuga ko usibye guhangayika kubwo iyi nzu, no kuba ntoya ubwabyo byari ikibazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko nta gishimishije nko kubona urubyiruko muri iki gihe ruhiga kubaka Igihugu rukaba abafatanyabikorwa bakomeye mu Iterambere ry’Akarere, bitandukanye n’Urubyiruko rwishoye muri Jenoside, rukica abatutsi,  rugasenya n’Igihugu.
Ati “Ndasaba ko uyu muco mwiza uru rubyiruko rufite wakwira hose.”
Meya Mbonyumuvunyi avuga ko uyu mukecuru Akarere gasanzwe kamuha inkunga y’ingoboka ya buri kwezi, ariko ko ubwayo idahagije ku buryo yavamo ubushobozi bwo kubaka inzu imeze gutyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yijeje uru rubyiruko ubufatanye mu bikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage.
Usibye iyi nzu, uru rubyiruko ruvuga ko buri mwaka baremera bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye babaha amatungo n’ibikoresho by’abanyeshuri bitandukanye.
Mayor Mbonyumuvunyi Radjab hamwe n’uwo Urubyiruko rwubakiye
Abakecuru baje gushyigikira mugenzi wabo wubakiwe inzu
Inzu Urubyiruko rwubakiye uyu mukecuru ifite agaciro ka Miliyoni 13
Bikorimana Innocent avuga ko kubakira abatishoboye babishyize mu mihigo
Inzu ntoya kandi ishaje uyu mukecuru yabagamo mbere
Bamwe mu Rubyiruko batanze umuganda n’amafaranga yo kubakira Uwarokotse Jenoside
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Rwamagana