Thaddeo Lwanga yerekanywe! Abandi bane basinyiye APR

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, nyuma yo gusinyisha Nshimirimana Ismaël Pichu, yongeyemo Thaddeo Lwanga wakiniye Simba SC yo muri Tanzania, hategerejwe kwerekanwa kw’abandi bane bamaze gusinyira iyi kipe.

Thaddeo Lwanga yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa APR FC

Nyuma y’imyaka 11 ikipe ya APR FC idakoresha abakinnyi b’abanyamahanga, ubu noneho yashyize iva ku izima yemera kubagarura.

Iyi kipe yahereye ku bakinnyi bo hagati barimo Nshimirimana Ismaël Pichu ukomoka i Burundi na Thaddeo Lwanga ukomoka muri Uganda.

Usibye kuba yarabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda y’abakina imbere mu gihugu (CHAN) akaba n’umukinnyi uhoraho muri Uganda Cranes, Thaddeo Lwanga wasinyiye APR FC imyaka ibiri yakiniye amakipe akomeye yo muri icyo gihugu, akomereza muri Simba SC yo muri Tanzania, akaba aje mu Rwanda avuye mu ikipe ya AS Arta/Solar7 yo muri Djibouti aho yari amaze umwaka umwe.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko abandi banyamahanga bane barimo Pavelh Ndzila, Denis Ngweni, Joseph Apam na Victor Chukwuemeka, bamaze gushyira umukono ku masezerano ya APR FC.

Undi mukinnyi munini uyivugwamo, ni umunya-Sudan uherutse gusinyira Kiyovu Sports ariko ntayikinire,Sharafeldin Shiboub Ali Abdelrahman. Uyu yakiniye amakipe manini muri Sudan na Simba SC yo muri Tanzania ariko ubu yakiniraga
Al-Talaba Sports Club yo muri Iraq.

Kwinjiza aba bakinnyi b’abanyamahanga, birasobanura ko hari abari bahasanzwe bari buyisohokemo bakajya gushakira akazi ahandi.

Ari mu baje gukemura ibibazo byo hagati mu kibuga muri APR FC
Thaddeo Lwanga yasinye amasezerano y’imyaka ibiri
Umunya-Sudan, Sheiboub wakiniye Simba SC aravugwa muri APR FC

UMUSEKE.RW