Ubutumwa bwa Bakame wasezeye kuri ruhago

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi
Ndayishimiye Jean Luc wamamaye nka Bakame yasezeye ruhago

Uwari umunyezamu w’ikipe ya Bugesera FC, Ndayishimiye Jen Luc uzwi nka Bakame, yatangarije abakunzi be ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru nyuma yo guca mu makipe arimo APR FC na Rayon Sports.

Ndayishimiye Jean Luc wamamaye nka Bakame yasezeye ruhago

Si abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bahitamo gusezera kuri ruhago ku mugaragaro, ariko hari abadaterwa ipfunwe no kubivugira ahabona.

Ni yo mpamvu Bakame we yahisemo gutangariza abamukundaga bose, ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu mugabo waciye mu makipe umunani, yavuze ko urugendo rwe rwo gukina nk’uwabigize umwuga, rurangiye.

Ati “Iri ni iherezo. Mfasha uyu mwanya ngo nshimire buri umwe wese twabanye mu rugendo rurerure rutari rworoshye ndi umunyezamu mu makipe atandukanye: Amavubi, J.S.K, AS Kigali, Atraco FC, Rayon Sports, AFC Léopards, Police FC, Bugesera FC.”

Yakomeje avuga ko ashimira cyane buri umwe wamubaye hafi muri uru rugendo rwose, yaba mu bakinnyi bakinanye ndetse n’abatoza.

Ati “Ndashimira buri umwe wese wambaye hafi mu rugendo. Abatoza, abakinnyi, n’abayobozi, abafana ndetse n’umuryango wanjye wambaye hafi muri uru rugendo.”

Bakame yasoje ubu butumwa asaba imbabazi, ku ho bitagenze neza aho yaciye hose.

Ati “Aho bitagenze neza mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima. Urugendo rwanjye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, nkaba ndusoreje aha. Kandi ndashimira Imana yabanye nanjye muri iyo myaka yose kugeza magingo aya.”

- Advertisement -

Mu 2006 ni bwo Bakame yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga, atangirira muri J.S.K yaje guhinduka AS Kigali.

Muri iyo myaka yose ndetse n’amakipe yose yakiniye, Bakame ni we mukinnyi wari ugikina ufite agahigo ko kwegukana Ibikombe bya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu makipe atatu atandukanye.

Yagitwaye muri Atraco FC mu 2009, APR FC mu 2010, 2011 na 2012, muri Rayon Sports yagitwaye 2017. Aka gahigo agasangiye na Tuyizere Donatien ‘Djojori’.

Ndayishimiye Jean Luc usoje gukina ruhago afite imyaka 32, ni umwe mu banyezamu beza u Rwanda rwagize aho yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kuva mu 2007.

Amakuru avuga ko Ndayishimiye ari we ugiye gutangira gutoza abanyezamu ba Bugesera FC.

Bakame yahesheje ishema ikipe y’Igihugu mu bihe bitandukanye

UMUSEKE.RW