Umunyamategeko waje gushinjura Dr. Rutunga Venant yahaswe ibibazo

Uwahoze ari umunyamategeko mu kigo cya ISAR Rubona, Arséne RUTIYOMBA yashinjuye mu ruhame Dr.Venant Rutunga uregwa ibyaha bya Jenoside, akaba yarahoze ari umuyobozi mu kigo cya ISAR Rubona.

Rutunga Venant n’umwe mu bamwunganira mu mategeko

Urukiko rwasabye ushinzwe abatangabuhamya gusaba umwe mu batangabuhamya kwigira imbere, maze hahaguruka umusaza wari ufite agakapu mu ntoki, yambaye karuvati, ishati y’umweru na kositumu, inkweto z’umukara n’amasogisi y’umukara n’amataratara yigira imbere.

Umucamanza yahise avuga ko uwo musaza abantu benshi bari mu rukiko bamuzi cyane, uwo ni “Arséne RUTIYOMBA”.

Me RUTIYOMBA Arséne w’imyaka 60 y’amavuko atuye mu Mujyi wa Kigali, yarahiriye imbere y’urukiko amanitse akaboko k’iburyo ko agiye kuvugisha ukuri atabyubahiriza akazabihanirwa n’amategeko.

Me RUTIYOMBA umucamanza yamubajije niba azi umusaza wari mu rukiko yambaye iroza (umwambaro usanzwe uranga abagororwa mu Rwanda).

Na we asubiza agira ati “Yego ndamuzi, yitwa Docteur Rutunga Venant.”

Umucamanza ati “Wowe uri umunyamwuga urabizi ndetse uranabimenyere” yahise aha ababuranyi umwanya ngo babaze umutangabuhamya.

Urukiko rwahereye kuri Me Sophonie Sebaziga umwe muri babiri wunganira Dr.Rutunga Venant.

Ibibazo:

- Advertisement -

Me Sophonie: Nyakubahwa mutangabuhamya wabaga he mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994? Wakoraga iki?

Me RUTIYOMBA: Nabaga mu kigo cya ISAR Rubona, nanagikoramo ndi umunyamategeko.

Me Sophonie: Hari ibaruwa wandikiye Umushinjacyaha mukuru mu mwaka wa 1997 ivuga ku byabereye mu kigo cya ISAR Rubona, iyo baruwa ni wowe wayanditse?

Me RUTIYOMBA: Yego, ninjye wayanditse mu rurimi rw’Igifaransa mbiha umushinjacyaha mukuru.

Me Sophonie: Kwandika iriya baruwa wabitewe n’iki?

Me RUTIYOMBA: Icyabinteye ni uko hari abantu bari batuye hafi na ISAR Rubona bakwirakwizaga ibihuha ko hari abantu bijanditse mu bwicanyi bwo muri ISAR Rubona bafite akazi i Nyamagabe nanjye nkaba ariho nakoraga niko kujya i Kigali njya kwandikira umushinjacyaha mukuru.

Me Sophonie: Hari inama zabaye muri ISAR Rubona zateguye jenoside?

Me RUTIYOMBA: Oya, twe twari tubanye neza nk’abakozi bose bo muri ISAR Rubona, habaye inama twese turayitabira ijyanye n’umutekano hafatwa imyanzuro yo kuzana Abajandarume bo gucunga umutekano, nkeka ko bazanwe na  Docteur Rutunga  nubwo ataribyo bakoze ahubwo baje bakica Abatutsi.

Me Sophonie: Nk’umuntu wari muri ISAR Rubona mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 na mbere yaho, tubwire uruhare rwa Docteur Rutunga yaba yaragize haba mu byiza cyangwa mu bibi?

Me RUTIYOMBA: Murakoze, nk’uko nabivuze mu mwaka wa 1997 mu ibaruwa nandikiye Umushinjacyaha Mukuru n’ubu ndacyabishimangira uwo nzi wese nari kumuvuga uruhare rwe, nta ruhare rwa Docteur Rutunga nzi yaba yaragize mu gihe cya jenoside, kandi mu buyobozi bwe yatuyoboye neza. Yatuyoboye neza njye ndinda mpunga njya i Cyangugu ndahamusanga we akomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahunga, twe tuguma mu gihugu.

Me Sophonie: Nta kintu Docteur Rutunga yakoze cyo gutoteza Abatutsi?

Me RUTIYOMBA: Ndakomeza amagambo yanjye nta kintu Docteur Rutunga yakoze ngo abe yatoteza abantu ashingiye ku bwoko bwabo.

Docteur Rutunga ahawe umwanya yabajije ikibazo gifitanye isano n’umutangabuhamya. Ati “Iriya nyandiko yanyu mwayanditse mwisanzuye?”

Me RUTIYOMBA: Yego, nayikoze nisanzuye ari njye wigiriye kureba i Kigali Umushinjacyaha Mukuru.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya nabwo bubaza umutangabuhamya Me Arséne RUTIYOMBA

Ubushinjacyaha: Wabonye Docteur Rutunga mu kigo?

RUTIYOMBA: Yego, namubonaga buri gihe kuko na we ntaho yakundaga kujya.

Urukiko na rwo rwabajije umutangabuhamya akaba n’umunyamategeko Arséne RUTIYOMBA ikibazo kigira kiti: “Umutangabuhamya imibanire ya Docteur Rutunga n’Abatutsi mbere ya jenoside yari imeze ite?”

Me RUTIYOMBA: Nta kintu nigeze mbona cy’imibanire mibi n’Abatutsi kuri Docteur Rutunga. Ndashimangira ko mu gihe narindi muri ISAR Rubona nta gikorwa na cyimwe nashinja Docteur Rutunga muziho.

Arséne RUTIYOMBA wabaye umunyamategeko wa ISAR Rubona mbere no mu gihe cya Jenoside, nyuma yaho yabaye umwavoka, anagira uruhare mu gushinga Urugaga rw’Abavoka. Inyandiko yandikiye umushinjacyaha mukuru mu mwaka wa 1997 igizwe n’impapuro zirenga eshatu.

Urukiko rubyibwirije rwafashe icyemezo cyo guhamagara umutangabuhamya Josee warokokeye mu kigo cya ISAR Rubona nyuma y’uko agaragaye mu mashusho avuga ko Docteur Rutunga yamufashije ibintu bitandukanye, birimo no kumuha imodoka ngo ajye kuvuzwa, ibyo byose yabitangaje ubwo hibukwaga jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 25.

Dr.Venant Rutunga n’umusaza w’imyaka 74 y’amavuko yahoze ari umuyobozi mu kigo cya ISAR Rubona ubu yabaye RAB iherereye mu karere ka Huye, mu Majyepfo y’igihugu.

Yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi mu mwaka wa 2021 aregwa ibyaha bitandukanye birimo icyaha cya jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri jenoside no kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha uregwa aburana abihakana mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza yunganiwe na Me Sebaziga Sophonia ndetse na Me Ntazika Nehemie(Utaruhari kubera impamvu z’uburwayi) niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 07/09/2023 humvwa uriya mutangabuhamya Josee wahamagajwe kenshi ariko ntaboneka kubera impamvu ze bwite.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Me Arséne RUTIYOMBA washinjuye Dr Rutunga Venant

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza