Umurambo wa Sgt Tabaro Eustache wagejejwe mu Rwanda

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko umurambo wa Sergeant Tabaro Eustache, waguye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Santarafurika wageze mu Rwanda tariki 16 Nyakanga 2023.
Umurambo wa Sgt Tabaro wagejejwe mu Rwanda

Abasirikare ku rwego rutandukanye barimo Maj Gen Ruki Karusisi, na bamwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera bagiye kwakira umurambo wa Sgt Tabaro Eustache mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Sgt Eustache Tabaro yapfiriye mu gitero cy’inyeshyamba we na bagenzi be bagabweho ku wa Mbere taliki 10 Nyakanga 2023.
Byabereye  mu bilometero bitatu uvuye mu mujyi wa Sam-Ouandja uri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa kiriya gihugu.
MINUSCA yatangaje ko abantu batatu mu bagabye igitero nabo barashwe barapfa ariko umwe arafatwa.
Ku wa Gatanu, Intumwa nkuru ya UN muri Central African Republic, Dr Valentine Rugwabiza, yashyize indabo ku rwibutso ruri mu mbuga y’ahakorera ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri kiriya gihugu mu rwego rwo guha icyubahiro uyu musirikare w’u Rwanda wishwe.
Ni umuhango Intumwa ya UN muri Centrafrica, Dr Valentine RUGWABIZA yari kumwe n’uhagarariye u Rwanda muri Centrafrica, Olivier KAYUMBA, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Centrafrica, n’abayobozi ba MINUSCA.
Tariki 11 Nyakanga, 2023 igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo rivuga ko cyababajwe n’urupfu rw’umusirikare wari mu butumwa bw’amahoro muri Central African Republic (MINUSCA), wishwe arashwe.
Itangazo ryo ku wa Kabiri rivuga ko ku itariki 10 Nyakanga, 2023 ari bwo uriya musirikare yarashwe ari ku kazi ko gucunga umutekano ahitwa Sam- Ouandja.
Kiriya gitero cyagabwe hashize igihe gito, ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri kariya gace kuhagarura no kuhacungira amahoro.
Sgt Tabaro yarashwe hashize umunsi umwe hari ikindi gitero kigabwe mu gace we na bagenzi be boherejwemo kigwamo abaturage benshi.
Ubuyobozi mu ngabo z’u Rwanda bwaje kwakira umurambo wa nyakwigendera
Abo mu muryango wa Sgt Tabaro baje kwakira umurambo we
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW