Umuyobozi muri LONI yasabye amahanga kwigira kuri Isange One Stop Center

Umuyobozi Mukuru w’Ishyami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore, Madamu Sima Bahous asanga ibikorwa bya Isange One Stop Center mu gufasha abahuye n’ihohoterwa ari urugero rwiza amahanga akwiriye kwigiraho mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi Mukuru w’Ishyami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore, Sima Bahous

Madamu Sima Bahous ari mu Rwanda mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’abagore yiswe Women Deliver 2023 Conference.

Ubwo kuri uyu wa 19 Nyakanga yasuraga Isange One Stop Center ku Kacyiru, yashimangiye ko u Rwanda rwakoze igikorwa cy’indashyikirwa mu gufasha abagore cyangwa abana bahohotewe.

Yavuze ko ibyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwakoze mu gufasha abantu bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina byerekana agaciro buha abaturage.

Yagize ati “Ibyo nabonye hano kuri Isange One Stop Center ni ingenzi kuko byerekana ko abakobwa, abagore ndetse n’abana bafashwa uko bishoboka kose ngo ibyago bahuye nabyo bikemurwe kandi bahabwe n’ubutabera.”

Yavuze ko azaharanira ko ibikorwa nk’ibi bigera ahandi muri Afurika no ku Isi muri rusange mu rwego rwo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umunyamabanga mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Isabelle Kalihangabo yasabye abahura n’ihohoterwa kwihutira kugana Isange One Stop Center kugira ngo bahabwe ubuvuzi n’ubutabera uko bikwiriye.

Yagize ati ” Kwihutira kugerayo kugira ngo ibyo bimenyetso bishobore kubungwabungwa kuko iyo atinze hari ibigenda bibura.”

Yavuze ko igitekerezo cyo gushinga Isange One Stop Center cyazanywe na Madamu Jeannette Kagame ku ntego yo gufasha abakobwa cyangwa abagore ndetse n’abana bahohoterwaga kubona ahantu hizewe kandi hari ibikenewe byose bashoboraga kubonera ubufasha.

- Advertisement -

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Jeannette Bayisenge, yavuze ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari inshingano za buri wese mu rwego rwo kurirandura.

Yagize ati “Uko serivisi tugenda tuzegereza abaturage tukazijyana kuri Isange One Stop Center, iz’ibanze zikamanurwa ku bigo Nderabuzima abantu barabyumva bagakanguka.”

Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko hari icyizere mu rugamba rwo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko abantu bamaze gusobanukirwa ko batagomba guhishira uwakoze icyo cyaha.

Kugeza ubu mu Rwanda hari Isange One Stop Centers 48 zikorera mu bitaro by’Akarere, ibya Kaminuza ndetse n’ibitaro bikuru.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rugaragaza ko mu mwaka rushobora kwakira dosiye zirenga ibihumbi 15 z’ibirego bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Madamu Bahous yashimye uburyo u Rwanda rwita ku bahohotewe
Yasobanuriwe uko abahohotewe bahabwa ubuvuzi

Umuyobozi wa UN Women yavuze ko amahanga akwiriye kuza kwigira kuri Isange One Stop Center
Abayobozi batandukanye basuye Isange One Stop Center banyurwa n’imikorere yayo
Madamu Bahous yiyemeje kuba nka Amabasaderi wa Isange One Stop Center aho azajya agera hose

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW