Umuyobozi yategetse abagore kwambara ubusa ngo amenye uri mu mihango

KENYA: Umuyobozi w’umugore yategetse abagore kwambara ubusa kugira ngo amenye uwajugunye “Cotex” yakoreshejwe ahataragenewe gushyirwa imyanda.

Amakuru avuga ko Manager w’uruganda rwitwa Brown’s Food Company rukora fromage ariwe wakoreye abagore bagenzi be icyo gikorwa kigayitse.

Ubwo yashakaga kumenya uwajugunye icyo gikoresho cy’isuku yo mu mihango, yategetse abo bagore gutonda umurongo agenda abareba ubwambure umwe ku wundi.

Kompanyi ya Brown’s ivuga ko yahagaritse ku kazi uwo muyobozi ushinjwa gukora ibyo, mu gihe hategerejwe gukorwa iperereza.

Igipolisi cyo muri Kenya cyatangaje ko hari abantu batatu batawe muri yombi bashobora kuregwa icyaha cyo Kwibasira abandi mu buryo buteye isoni.”

Senateri Gloria Orwoba uhagarariye abagore muri Sena ya Kenya yavuze ko ibyakorewe abo bagore ari ivangura ridakwiriye kwihanganirwa.

Yavuze ko Umuyobozi yari yasanze igikoresho cy’isuku yo mu mihango kiri hamwe mu hajugunywa imyanda kandi, aho hantu hajugunywa imyanda ntihari hagenewe kujugunywa ibikoresho by’isuku yo mu mihango”.

Yavuze ko uwo muyobozi yateranyije abagore ababaza uwajugunye iyo ‘cotex’ kugira ngo amuhane yihanukiriye.

- Advertisement -

Uruganda rwa Brown’s Food Company rwavuze ko rwababajwe n’ibyabaye kandi ko icyo gikorwa cyahindanyije isura yarwo.

IVOMO: BBC

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW