Umweyo muri APR! 12 bahambirijwe

Ikipe ya APR FC, yamaze kumenyesha abakinnyi 10 ko batazakomezanya, abandi babiri babwirwa ko bagiye gutizwa.

Hirukanwe 10

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hatangajwe abakinnyi bagomba gusohoka mu kipe y’Ingabo nyuma yo kugarura abanyamahanga.

Abasohokamo batangarijwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyi kipe, abatoza, abakozi ndetse n’abakinnyi ba yo.

Ubuyobozi bwemeje ko abakinnyi 10 barimo Manishimwe Djabel, Itangishaka Blaise, Rwabuhihi Placide, Ishimwe Fiston, Ndikumana Fabio, Nsanzinfura Keddy, Ndayishimiye Didiedonné, Uwuduhaye Aboubakal, Nsegimana Irishad na Mugisha Bonheur.

Abakinnyi batijwe ni Mugunga Yves na Ishimwe Anicet.

Ibi bibaye nyuma y’uko iyi kipe ifashe umwanzuro wo kongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga ndetse ikanongeramo abarimo Nshimirimana Ismaël Pichu, Pavelh Ndzila, Taddeo Lwanga, Apam na Victor Mbaoma.

Iyi kipe iravugwamo kandi Shiboub Ali Abdelrahman wakiniye Simba SC yo muri Tanzania.

Ikipe y’Ingabo, yari imaze imyaka isaga 12 yarafashe Abanyarwanda gusa.

Anicet yatijwe

UMUSEKE.RW

- Advertisement -