USA: Vessels of Praise bakoze indirimbo irata ibigwi by’Uhoraho-VIDEO

Korali ya Vessels of Praise igizwe n’abaririmbi 36, nyuma yo kugwiza igikundiro binyuze mu ndirimbo ‘Intsinzi yacu’, ‘Nzaririmba Ishimwe’, bashyize hanze indirimbo ‘Nkusingize’ irata ibigwi by’Imana.

Korali Vessls of Praise ikora umuziki Mpuzamahanga

Vessels of Praise ibarizwa muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ikaba yaratangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1997, icyo gihe ikaba yaritwaga Voice of Angels. Kuva mu 2010 kugeza mu 2011 ni bwo habaye impinduka bayita Vessels of Praise.

Iyi Korali ibarizwamo ab’amazina azwi muri Gospel nka Willy Uwimana waririmbye “Uri mwiza”, Zawadi waririmbye “Ntuhinduka” Ft Adrien, Zabron & Deborah n’abandi.

Umuyobozi Mukuru wa Vessels of Praise, Byinshi Tharscisse Dudu, yatangaje ko bafite intego yo kwagura Ivugabutumwe rinyuze mu ndirimbo, aho buri mwaka biyemeje kujya bakora indirimbo ebyiri cyangwa eshatu.

Byinshi avuga kandi ko mu minsi iri imbere bateganya gukora alubumu igizwe n’indirimbo zifite amashusho meza, kimwe mu byo bakundirwaho.

Yagize ati “Bidukundiye umwaka utaha twayisoza, ibindi ni ugukora ama Tours ndetse n’ama Concert. Dufite igitaramo muri Arizona mu mpera z’ukwezi kwa cumi. Bidukundiye twakora indi hano muri Portland Maine mu mpera z’umwaka”.

Yavuze ko Abakristo bo mu Itorero babarizwamo bari mu ba mbere babashyigikira kugira ngo Ubwami bw’Imana bwamamazwe ku Isi hose.

Kujya muri iyi korali bisaba ko uba ukijijwe kandi ugaragaza impano yo kuririmba n’izindi mpano zikenewemo nko gucuranga, gukora muri tekinike cyangwa se ukaba wifuza kuba umuterankunga wayo.

Vessels of Praise ni abo guhangwa amaso mu buryo budashidikanywaho mu muziki wo guhimbaza Imana bitewe n’ubudasa bwabo butuma berekwa urukundo rwinshi mu bihangano byose bashyira hanze.

- Advertisement -

Iyi Korali ibarizwa mu Itorero rya Bethel Christian Center riyoborwa na Pastor Mutima Peter ryakiriye Abanyafurika benshi muri Leta ya Maine.

Reba hano indirimbo “Ngusingize” ya BCC Vessels of Praise