X-Bow Man yakoze indirimbo yo guha icyubahiro Past Théogène Niyonshuti-VIDEO

Umuhanzi X-Bow Man utuye mu Bufaransa yakoze indirimbo yo guha icyubahiro Pasiteri Théogène Niyonshuti uherutse kwitaba Imana.

Pasiteri Théogène Niyonshuti yahawe icyubahiro mu ndirimbo yamukorewe

Pasiteri Niyonshuti wari uzwi nk’Inzahuke yazize impanuka yakoreye muri Uganda ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, ubwo yagonganaga n’imodoka itwara abagenzi (Agence) ya Simba.

Ku wa 28 Kamena 2023 byari amarira n’agahinda mu ishyingurwa ry’uyu mu pasiteri wo muri ADEPR urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi.

Sibomana Daniel uzwi nka X-Bow Man kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023 nibwo yasohoye indirimbo yise “Inzahuke” yitsa ku bigwi bya Past Théogène n’umurage yasize ku Isi.

Aganira n’UMUSEKE yagize ati “Yavugaga ibintu birimo ubwenge bwinshi, birimo umutima wa kimuntu, akigisha nk’umuntu wo hasi kurusha uko yigishaga nk’umu pasiteri.”

Avuga ko imyitwarire n’imvugo Inzahuke yakoresha mu kwigisha ijambo ry’Imana, ari mu bo byakoze ku mutima, bituma amwiyumvamo cyane kuko na we yagize ingorane z’ubuzima.

Ati “Biriya byose yavugaga by’ibikoresho, byo kwirasa, urumogi n’ibiki, ni ibintu nanjye nanyuzemo mu mateka yanjye ajyanye n’ihungabana, njya nabikomoza rimwe na rimwe mu ndirimbo zanjye, byatumye mwibonamo , ruriya rwenya rwe yari yihariye.”

Avuga ko yabanje kugorwa no kwakira urupfu rwa Théogène ariko “Urupfu umuntu ageraho akamenya ko nyine ari igice cy’ubuzima, ko ari umuryango utujyana mu buzima buhoraho.”

X-Bow Man avuga ko iyi ndirimbo ari nk’ishusho y’uko yakozwe ku mutima n’ivugabutumwa rya nyakwigendera.

- Advertisement -

Ati ” Numvaga mukoreye injyana ya Reggae yamushimisha na ziriya nzahare zikiri imihanda n’Inzahuke zose, bariya bose babaga barikumwe iyo ndirimbo nifuza ko yabageraho, aho ari mu ijuru akayishimira.”

Yongeraho ko ari “Ukunamira umuvandimwe, ni ukumuherekeza, ni ukumushimira, ni ukumutaramira kuko aho kurizwa n’urupfu rwe dukwiriye no kwishimira ubuzima yanyuzemo nk’uko Imana yamudutije ngo aze atuzanire ubutumwa bwiza nka buriya.”

X-Bow Man mbere yo kwerekeza mu Bufaransa, yabanje guca mu buzima bwo gukoresha ibiyobyabwenge aza kubwigobotora abifashijwe n’abaganga mu buryo bwa Rehab na Counseling cyangwa se kuvurwa ku bw’umubiri no ku bwa roho.

Ni ibikomere byatewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 amateka ahuje na Pasiteri Niyonshuti.

X-Bow Man avuga ko ateganya gusohora izindi ndirimbo zihumuhuriza nk’uko asanzwe agerageza gutanga umusanzu mw’isanamitima abinyujije mu muziki cyangwa mu buhamya atanga ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzi amaze gushyira hanze ndirimbo zirimo “Kebuka”, “Respire”, “Prêt ou Pas Prêt”, “Iwacu”, “Allô Frérot” ndetse na “The call of life” n’izindi, zose zikomoza ku buzima bwe bwite ndetse n’ubwa muntu muri rusange.

Umva indirimbo Inzahuke ya X-Bow Man ft Past Theogene Niyonshuti

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW