Yasezeye inshuti ze! Umutoza w’Amavubi yabonye akandi kazi

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Carlos Alòs Ferrer, yabwiye inshuti ze za hafi ko ari mu muryango usohoka mu Rwanda.

Carlos Alòs Ferrer yasabye Ferwafa gusesa amasezerano

Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Éspagne, aheruka kongera amasezerano y’imyaka ibiri atoza Amavubi.

Amakuru UMUSEKE wabwiwe n’umwe mu nshuti ze za hafi, avuga ko uyu mutoza yasabye Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, kumwemerera bagasesa amasezerano yari aherutse kongerwa.

Impamvu yo kwifuza gusesa amasezerano kwa Carlos, ni uko bivugwa ko yamaze kubona akandi kazi ndetse kamuhemba umushahara adahabwa mu Rwanda.

Mu gihe amaze ari umutoza mukuru w’Amavubi, Carlos yatoje imikino 12. Atsindamo umukino umwe wa gicuti (Sudan), atsindwamo itandatu, anganyamo ine.

Mu mikino ya gicuti Amavubi yatsinzwe, harimo n’uwa St. Éloi Lupopo yo muri DRC

UMUSEKE.RW