Abahanzi bakomeye bashishikarije abahinzi n’aborozi kugira ubwishingizi-VIDEO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Bruce Melodie, Clarisse Karasira na Makanyaga Abdoul bahuriye mu ndirimbo Tekana

Abahanzi bakomeye bo mu Rwanda bahuriye mu ndirimbo yitwa “Tekana” ishishikariza abahinzi n’aborozi kugira ubwishingizi.

Bruce Melodie, Clarisse Karasira na Makanyaga Abdoul bahuriye mu ndirimbo Tekana

Iyi gahunda y’ubwishingizi yashyizweho na Leta y’u Rwanda aho itanga nkunganire ya 40%, umuhinzi akiyishyurira 60% y’ikiguzi cy’ubwishingizi.

Mu kuyimenyekanisha ni uguhuriza hamwe imbaraga z’abantu batandukanye. Abahanzi ni bamwe mu bagira uruhare mu gukora ubukangurambaga bwo kumenyekanisha gahunda za Leta, biciye mu bihangano byabo.

Abahanzi batatu barimo Bruce Melodie, Makanyaga Abdoul na Clarisse Karasira bahurijwe hamwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Iyi ndirimbo yumvikanamo ubutumwa bushishikariza abahinzi n’aborozi gufata ubwishingizi bw’ibihingwa byabo n’amatungo kuko bibarinda ibihombo.

Aba bahanzi bibutsa abantu ko mu gihe habaye ibiza bagobokwa, bagafashwa kongera gukomeza imirimo yabo mu mutekano usesuye.

Basobanura ko hari amahirwe menshi n’inyungu ku muhinzi n’umworozi ubikora kinyamwuga aho akorana n’ibigo by’imari bimufasha kongera ubwiza n’umusaruro we.

Abashoramari bibutswa ko hari amahirwe adasanzwe mu buhinzi n’ubworozi kuko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubunoza no kwinjiriza ababukora n’igihugu muri rusange.

Kuva gahunda yo kwishingira ibihingwa n’amatungo yatangira, Leta imaze gutanga nkunganire ingana na 591.581.276 Frw; abahinzi bamaze gushumbushwa 672.830.818 Frw naho aborozi bashumbushijwe 470.418.327 Frw.

- Advertisement -

Mu gihembwe cy’ihinga 2022 A, abahinzi bagera ku 64.840 ni bo bafashe ubwishingizi ku buso bungana na hegitari 14.819 z’umuceri, ibigori, ibirayi, urusenda n’imiteja.

Inguzanyo ingana na 2.024.970.345 Frw imaze guhabwa abahinzi ubwishingizi bw’ibihingwa byabo bubaye kimwe mu birebwa nk’ingwate ikenewe kugira ngo babone inguzanyo.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko amatungo amaze kujya mu bwishingizi arimo inka 52.815, ingurube 4.039, inkoko 228.961.

Reba hano indirimbo Tekana….

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW