Abasifuzi bane mpuzamahanga bahawe Super Coupe izahuza Abakeba

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko umukino wa Super Coupe uzahuza APR FC na Rayon Sports, uzasifurwa n’abasifuzi bane bose bari mpuzamahanga.

Uwikunda [ibumoso] na Mutuyimana [iburyo] bari mu basifuzi bane bazayobora umukino uzahuza Abakeba
Ni umukino utagenyijwe gukinwa tariki 12 Kanama 2023, kuri Kigali Pelé Stadium. Uyu mukino uhuza Abakeba, wahawe abasifuzi banini ku Mugabane wa Afurika ndetse basanzwe basifura amarushanwa manini.

Biciye muri Komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda, Ferwafa yatangaje ko Uwikunda Samuel azaba ari umusifuzi wo hagati, akazungurizwa na Mutuyimana Dieudonné uzwi nka Dodoso nk’umwungiriza wa Mbere, Ishimwe Didier nk’umwungiriza wa Kane na Rulisa Patience Fidèle uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Umuyobozi w’aba basifuzi kuri uyu mukino, azaba ari Hakizimana Louis, mu gihe Komiseri ari Kayijuka Gaspard.

Mutuyimana Dieudonné, ntiyaherukaga gusifura umukino wa APR FC na Rayon Sports cyangwa undi mukino munini w’iyi kipe y’Ingabo, nyuma y’uko mu 2019 yemeje penaliti ya Rayon Sports mu mukino yatsindiyemo APR FC igitego 1-0, icyo gihe yatewe na Michael Sarpong.

Ubwo Dodos yaherukaga kwemeza ko habayeho ikosa ryavuyemo penaliti, ryari rikorewe Mugisha Gilbert, rikorwa na Imanishimwe Emmanuel mu mukino wari wasifuwe na Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri.

uwikunda Samuel na Mutuyimana Dieudonné, bari mu basifuzi ku Mugabane wa Afurika, bakomeje guhabwa icyizere cyo gusifura amarushanwa akomeye arimo igikombe cya Afurika ndetse n’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya Mbere iwa yo, CAF Champions League na CAF Confedération Cup.

Uwikunda amaze kugira uburambe butuma ahora mu mahugurwa ya CAF
Mutuyimana na Samuel bari mu basifuye Igikombe cya Afurika cya 2022

Rulisa Patience [wa gatatu iburyo] na Ishimwe Didier [ubanza iburyo] bari mu basifuzi mpuzamahanga bazayobora umukino wa Rayon Sports na APR FC
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW