Abayovu ntibavuga rumwe ku kugura Manishimwe Djabel

Bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports ntibemeranya n’ubuyobozi bw’iyi kipe, ku mukinnyi, Manishimwe Djabel bivugwa ko ashobora kuyisinyira mu gihe cya vuba.

Manishimwe Djabel aravugwa mu kipe ya Kiyovu Sports

Nyuma yo gutandukana n’abakinnyi benshi bayifashije kwegukana umwanya wa Kabiri mu myaka ibiri ishize, ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka ariko inatera ijisho ku isoko mpuzamahanga.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeje gushaka abakinnyi b’Abanyarwanda beza, bazafatanya n’abanyamahanga kugira ngo bongere bahatanire igikombe cya shampiyona nk’uko ubuyobozi bw’iyi bwakomeje kubitangaza.

Umwe mu bakinnyi bari kuyivugwamo, ni Manishimwe Djabel wahoze ari kapiteni wa APR FC. Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga, bivugwa ibiganiro birimbanyije hagati ye n’ubuyobozi bw’Urucaca ndetse ari ikibazo cy’igihe gusa ngo atangazwe nk’umukinnyi mushya wa yo.

Hakivugwa ko Djabel ari mu muryango winjira muri Kiyovu, bamwe mu bakunzi b’iyi bijujutiye iki cyemezo cyafashwe na bamwe mu bayobozi ndetse byanatangiye guteza umwuka mubi muri iyi kipe.

Kimwe mu byatumye uyu mukinnyi atavugwaho rumwe, ni umubano we na bamwe mu bakinnyi bagenzi be bari muri Kiyovu, barimo Niyonzima Olivier Seifu na Nizeyimana Djuma babanye muri APR FC.

Aba bombi basinyiye Urucaca, bivugwa ko ubwo bari bagikinira ikipe y’Ingabo, Manishimwe Djabel yaba yaragize uruhare mu isohoka rya bo muri iyi kipe, ubwo Seifu yashinjwaga imyitwarire mibi.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko mu gihe yaba yinjiye muri Kiyovu, ashobora kubisikana na Niyonzima Olivier wahita asohoka kuko batajya bavuga rumwe.

Bamwe mu bakunzi b’iyi kipe yo ku Mumena batashatse ko amazina ya bo atangazwa, babwiye UMUSEKE ko batumva impamvu n’imwe yatuma ubuyobozi bwifuza kugura Manishimwe Djabel.

- Advertisement -

Umwe ati “Njye nindamuka mbonye Djabel muri Kiyovu, menya uzaba ari wo munsi wanjye wa nyuma wo kwitwa umukunzi w’iyi kipe navutse nkunda njye n’umuryango wanjye.”

Undi ati “Ni umukinnyi mwiza ariko uvugwaho kubanira nabi bagenzi be. Nonese ubwo urwo rwambariro harya ruzaba rwitwa ikipe? Niba koko bamuzanye, ubwo bazaba batwirukanye mu kipe yacu.”

Impamvu yo kugaruka mu Rwanda kuri Manishimwe kandi yaravuzwe muri Al Shabab FC yo muri Arabie Saoudité, ni uko iyi kipe yakemanze urwego rwo bitewe n’uko yakinnye imikino mike mu mwaka ushize w’imikino.

Bivugwa ko yasabwe kubanza gushaka ikipe imuha umwanya uhagije wo gukina, hanyuma Al Shabab ikongera urwego ariho akaba yasubira muri Arabie Saoudité kuyikinira, aho yazajya ahembwa miliyoni 8 Frw mu gihe yaba aguzwe akaba yatangwaho agera kuri miliyoni 148 Frw.

Manishimwe bivugwa ko ari we wateye intambwe agasaba abayobozi ba Kiyovu Sports kuza kuyikoramo imyitozo ndetse akaba yanashakirwa ibyangombwa byo kuyikinira shampiyona kugira ngo yongere asubire mu bihe bye byiza byatuma asubira gukina mu Barabu.

Yaje muri APR FC avuye muri Rayon Sports, nyuma yo gucishwa mu kipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.

Abakunzi ba Kiyovu Sports ntibavuga rumwe kuri Manishimwe Djabel
Asanzwe ahamagarwa mu Amavubi
Djabel yari kapiteni wa APR FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW