America yarahije Ambasaderi wayo mushya mu Rwanda

Eric W. Kneedler yarahiriye kuba ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, asimbuye Peter Vrooman uheruka kwimurirwa muri Mozambique.

Kuri X  ya Chargé d’Affaires Deb MacLean yatangaje ko muri America  habereye umuhango wo kurahiza ambasaderi mushya wayo  mu Rwanda.

Yagize ati “Ishyuka! IEric Kneedler, Ambassaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yamaze kurahirira uyu murimo, byabereye i Washington DC. Twese kuri Ambasade ya America twiteguye kumwakira mu minsi mike iri imbere!

Muri kanama umwaka ushize nibwo Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yemeje Eric W. Kneedler nka ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda.

Muri iki gihe ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda yari iyobowe na Chargé d’Affaires Deb MacLean.

Eric Kneedler ni umwe mu badipolomate bakuru, amaze igihe ari Chargé d’Affaires w’agategaynyo muri ambasade ya Amerika muri Kenya, guhera muri Mutarama 2021. Yatangiye inshingano muri Kenya mu 2017 nk’umujyanama mu bya politiki.

Mbere yaho yakoze bene izo nshingano muri ambasade y’i Manila muri Philippines, anaba umujyanama wungirije mu bya politiki muri ambasade yo y’i Bangkok muri Thailand.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW