Ange Kagame, Dan Munyuza, Francois Ngarambe bahawe imirimo mishya

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Abayobozi batandukanye bashyizwe mu myanya

Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yahaye imirimo Ange Kagame yo kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

Abayobozi batandukanye bashyizwe mu myanya

Muri iyo nama kandi François Ngarambe uheruka gusoza inshingano ze zo kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

CG Dan Munyuza wari uherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Misiri.

Maj Gen Charles Karamba wasoje imirimo ye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia no kuba uhagarariye Igihugu mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Si abo gusa bahawe imirimo muri iyo nama kuko Michel Sebera yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea Conakry, naho Shakila Kazimbaya Umutoni agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Setti Salomon yagizwe Umuyobozi ushinzwe Ingamba n’Itumanaho mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Ange Kagame wagizwe Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu biro bya Perezida, ni ubuheta bwa Perezida Paul Kagame, akaba afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) yakuye muri Kaminuza ya Columbia mu ishuri ryigisha iby’Imibanire n’Amahanga n’Imiyoborere, School of International Public Affairs, SIPA muri 2019.

CG Dan Munyuza wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri ni we waherukaga kuyobora Polisi y’Igihugu mbere yo gusimbuzwa CG Felix Namuhoranye.

François Ngarambe na we azwi cyane mu Rwanda by’umwihariko mu muryango wa RPF Inkotanyi, yaherukaga gusoza manda ye nk’Umunyamabanga Mukuru, akaba yarasimbuwe na Gasamagera Wellars.

Maj Gen Charles Karamba wagizwe Ambasaderi muri Ethiopia yari aherutse gusoza manda ye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania. Agiye gusimbura Ambasaderi Hope Tumukunde na we uherutse gusoza manda ye.

- Advertisement -

Michel Sebera we wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinée, ni uwa mbere ufashe izo nshingano kuko ubusanzwe uwarebereraga inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu, ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Sebera yari asanzwe ari Umujyanama (Minister Counsellor) muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

Shakila Umutoni Kazimbaya we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Agiye gusimbura Zaina Nyiramatama wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.

Perezida Pal Kagame, Chairman wa RPF-Inkotanyi ari kumwe na Francois Ngarambe wabaye Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude