AS Kigali WFC yahize gutura umujinya Vihiga Queens

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutakaza umukino wa Mbere imbere ya JKT Queens FC yo muri Tanzania, intero iri mu rwambariro rwa AS Kigali Women Football Club, ni ugutsinda Vihiga Queens FC yo mu gihugu cya Kenya.

Umwuka ni mwiza mu bakinnyi ba AS Kigali WFC

Mu mukino wa Mbere w’irushanwa rya Cecafa y’Abagore yo gushaka itike yo kuzakina imikino y’amakipe y’abagore yabaye aya mbere iwayo, CAF Women Champions League, zabera muri Côte d’Ivoire uyu mwaka, AS Kigali WFC ihagarariye u Rwanda muri Uganda, yatangiye nabi itsindwa.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yatsinzwe na JKT Queens FC yo muri Tanzania, ibitego 2-1. Izi kipe zose ziri mu itsinda rya B riri gukinira kuri Omondi Stadium [Lugogo].

Gusa nyuma yo gutakaza uyu mukino, umwuka uri mu rwambariro rw’aba Bari b’u Rwanda, ni ugushaka amanota atatu kuri Vihiga Queens FC uko byagenda kose kuko ni umukino ufite igisobanuro kinini kuri aba bakobwa.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2023, umutoza mukuru wa AS Kigali WFC, Niyibimenya Daniella, yavuze ko yizeye abakinnyi be ndetse yakosoye amakosa yagaragaye ku mukino ikipe ye yatsinzwe.

Ati “Ikintu twabuze kuri JKT, ni uko tutashyize umupira hasi. Twabonye igitego kare, tugira kwirara bituviramo gutakaza umukino. Ikindi twakozeho, ni ukugumana umupira wacu ntituwutakaze. Dufite ubusatirizi bwiza kandi tuzabubyaza umusaruro kuko si beza mu  bwugarizi bwa bo. Twizeye kubona intsinzi.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko kuba nyuma yo gutakaza umukino bataraheranwe n’agahinda, bitanga icyizere cyinshi cyo kubona intsinzi ku mukino wa Kabiri ndetse kandi ko kubona itike ya ½ bishoboka.

Umuyobozi wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée, ahamya ko umwuka ari mwiza mu bakinnyi akurikije ibyo ubuyobozi bumaze iminsi buganira na bo, cyane ko bakomeje kuba hafi cyane y’ikipe.

Ati “Ni byo twakaje umukino wa Mbere ariko ntabwo twacitse intege. Abana biteguye gukorera hamwe, morale barayifite. Ahabonetse ibibazo twarabikosoye nta kibazo. Umwuka uhari ni uko bagomba gutsinda kandi bagatsinda ibitego byinshi. Icyo twababwiye ni ugushaka intsinzi.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuba barahaye agahimbazamusyi aba bakinnyi kandi baratsinzwe, bisobanuye ko bashimye uko bitwaye kuko uburiye umubyizi mu kwe nta ko aba atagize, ariko kandi ko biri mu bizamura umwuka mwiza mu rwambariro rwa bo.

Uretse abayobozi kandi, umwuka uturuka mu bakinnyi ndetse n’ijambo rikomeje kubaturukamo, ni ugutsinda Vihiga Queens FC iyoboye itsinda rya bo n’amanota atatu n’ibitego bibiri izigamye.

Umukino uteganyijwe ku wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023 Saa cyenda z’amanywa za Kigali, bikaba Saa kumi z’amanywa za Kampala. Uzabera kuri Omondi Stadium [Lugogo].

Kugira ngo AS Kigali ibone itike ya ½, birayisaba gutsinda imikino ibiri isigaje ya Vihiga na New Generation yo muri Zanzibar. Ibitari byo bizasaba indi mibare igoye.

Twizeyeyezu Marie Marie Josée uyobora AS Kigali WFC, afitiye icyizere abakinnyi
Mbere yo gutangira imyitozo, umutoza mukuru abanza kuvuga icyo igiye kwibandaho
Abatoza baganiriye n’ubuyobozi hashakwa igisubizo cyo kuzabona intsinzi mu mikino isigaye
Abayobozi baba bari hafi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW