AS Kigali y’abagore yitabiriye CECAFA (AMAFOTO)

Itsinda ry’abagize ikipe ya AS Kigali Women Football Club, ryageze mu gihugu cya Uganda aho yitabiriye imikino ya CECAFA y’Abagore izatanga ikipe imwe izerekeza mu mikino ya CAF Women Champions League.

AS Kigali Women Football Club yitabiriye irushanwa rya Cecafa izabera muri Uganda

Ku wa Kane tariki 10 Kanama 2023, ni bwo itsinda ry’abantu bagera kuri 36 barimo abakinnyi ba AS Kigali WFC, berekeje muri Uganda mu irushanwa rya Cecafa y’abagore, CECAFA Zonal Qualifiers 2023.

Iyi kipe y’Abagore yerekeje Uganda mu mikino yo gushaka itike ya CAF Women Champions League (Zone ya CECAFA), nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize w’imikino.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe icyenda yabaye aya Mbere iwayo. Itsinda rya Mbere rizakinira i Jinja, irya Kabiri rizakinire mu Mujyi wa Kampala.

Irushanwa rizakinwa tariki 12-30 Kanama 2023. Ikipe yegukanye igikombe, ni yo iba ibonye itike yo kuzahagararira Akarere ka CECAFA mu mikino ya CAF Women Champions League izabera muri Côte d’Ivoire muri uyu mwaka.

Aganira n’abakinnyi ubwo bari bageze kuri Sky Hotel bacumbitseho mu Mujyi wa Kampala, Visi Perezida wa AS Kigali WFC, Ngenzi Shiraniro Jean Paul, yibukije abakinnyi ndetse n’abatoza ko bakwiye kwirengagiza buri kimwe cyabaye ahubwo bagatekeza ku gikombe bifuza kwegukana.

Uyu muyobozi kandi, yakomeje abwira abakinnyi ko bafite ubushobozi bwo gutsinda buri kipe iri muri iri rushanwa.

Komiseri Ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Habimana Hamdan, yibukije abakinnyi ko bahagarariye u Rwanda kandi bakwiye kurwimanira mu mahanga.

AS Kigali WFC iri mu itsinda rya Kabiri (B) na Vihiga Queens FC (Kenya), JKT Queens FC (Tanzania), New Generation FC (Zanzibar). Iri tsinda rizakinira kuri Philip Omondi Stadium (Kampala).

- Advertisement -

Itsinda rya Mbere (A) ririmo: Kampala Queens FC (Uganda), CBE SA (Ethiopia), Buja Queens FC (Burundi), F.A.D FC (Djibouti) na Yei Joint Stars FC (South Sudan). Aba bazakinira kuri FUFA Technical Centre (Njeru).

Ni ku nshuro ya Kabiri AS Kigali WFC yitabira iri rushanwa, nyuma yo kwitabira iryabereye muri Tanzania ikaba iya Kane.

Icyizere kiragaragara ku maso

 

Abakinnyi ubwo bageraga i Kampala
Abatoza bafite icyizere cyo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW