Bugesera: Imbamutima z’urubyiruko rwigishijwe gusana imihanda

Urubyiruko 50 rwo mu Mirenge itanu yo mu Karere ka Bugesera ruravuga imyato amahugurwa yo gusana imihanda hifashishijwe ikoranabuhanga rya Do-Nou ryakomotse mu Buyapani.

Ni amahugurwa yatanzwe n’umuryango Core Rwanda(Community Roads Empowerment) uterwa inkunga n’Igihugu cy’Ubuyapani.

Do-Nou ni uburyo bw’ikoranabuhanga gakondo Abayapani bifashisha mu gusana imihanda y’imigenderano bitabahenze.

Ubu buryo babukoresha mu gufata itaka bakarishyira mu mifuka bagahambira n’imbarasasu ubundi bakagenda bayishyira mu muhanda, hejuru borosaho itaka ubundi bagatsindagira ku buryo umuhanda uba ukomeye cyane.

Mu Karere ka Bugesera ubu buryo bwa Do-Nou bwakoreshejwe mu muhanda wo mu Mirenge wa Ramiro ari nawo wigishirijwemo abaturage 50 bahuhuwe ku gukora imihanda y’imigenderano.

Bamwe mubahuguwe bishimira ubu bumenyi babonye bakavuga ko bugiye gutuma mu mirenge yabo hagaragara imihanda myiza igezweho.

Gihozo Bonheur umwe mu bahuguwe yabwiye UMUSEKE ko ikoranabuhanga rya Do-Nou rizamufasha mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Turasaba abayobozi b’Imirenge ko badushyigikira, bakatuba hafi kugira ngo tugere ku bikorwa byo kubaka ibikorwa bifitiye igihugu akamaro.”

Giramahoro Honorine yashimye iyi gahunda kuko ubumenyi bungutse bazabusangiza abo mu Mirenge batuyemo.

- Advertisement -

Ati ” Tuzasobanurira bagenzi bacu batabashije kuza muri aya mahugurwa, duharanira guhangana n’ibiza byakwibasira aho dutuye.”

Ntakirutimana Obed umwe mu batanze amahugurwa yo gukora imihanda bifashishije imifuka, avuga ko uyu mushinga wateguwe mu rwego rwo guhangana n’ibinogo byicaga imihanda yo mu Karere ka Bugesera.

Ati” Bazakurikiranwa mu rwego rwo kureba ko ibyo bigishijwe byagezweho hagamijwe gahunda yo gukumira imihanda ikunze kwangirika kubera imodoka cyangwa se amazi menshi mu gihe cy’imvura.”

Muhirwa Vedaste, ushinzwe ibikorwa byo kubaka imihanda mu Karere ka Bugesera yavuze ko imihanda y’itaka uko igenda inyurwamo n’imodoka n’ibindi binyabiziga ndetse n’inzira z’amazi y’imvura igenda yangirika.

Ati”Ubu bumenyi bazakomeza kubusangiza bagenzi babo ndetse bakomeze no kubukoresha mu bikorwa byo gusana imihanda.”

Mu gihe cy’iminsi 10 bamaze bahugurwa bakoze umwitozo wagaragaje ko iri koranabuhanga ritanga icyizere cyo gusana imihanda yangijwe n’imvura.

Abahawe amahugurwa bagiye kuyabyaza umusaruro

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera.