Burera: Basobanuriwe iby’amatora akomatanyije ateganyijwe  mu 2024

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abaturage bahawe amakuru ku matora akomatanyijwe azaba mu 2024

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bungwe mu Karere ka Burera basobanuriwe gahunda y’amatora akomatanyije yo gutora Umukuru w’Igihugu azabera rimwe n’ay’abagize Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ateganyijwe mu 2024.     

Ni igikorwa  cyateguwe n’ Umuryango Nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, ifatanyije na komisiyo y’amatora .

Ubusanzwe mu Rwanda, amatora y’abadepite n’aya Perezida wa Repubulika yabaga mu myaka itandukanye cyane ko na manda zitanganaga.

Manda ya Perezida yari imyaka irindwi, iy’abadepite ikaba imyaka itanu.

Muri Gashyantare mu 2023 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatanze icyifuzo cy’uko aya matora yombi yahuzwa.

Muri uku kwezi nibwo mu igazeti ya leta hatangajwe ko itegeko nshinga rivuguruwe.

Imwe mu mpamvu y’ivugururwa ry’iri tegeko ni ihuzwa ry’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Abaturage bo muri Bungwe bavugaga ko nta makuru ahagije bari bafite  ku matora akomatanyije.

Kalisa vedaste yagize ati”Ntabwo tuzi impamvu amatora azahurizwa hamwe, nuko twabyumvise kuri radiyo babivuga ariko ntabwo tuzi impamvu,icyo bije gukemura, uko bizakorwa,akaba ariyo mpamvu twaje hano ngo tubashe kubisobanukirwa, niba hari n’icyo dusabwa tube tubizi hakiri kare

- Advertisement -

Nyiramicaca Immacule nawe ati”Twumvise bavuga ngo amatora azabera icyarimwe gusa twaje hano ngo dusobanukirwe uko bikorwa nicyo ubwacu dusabwa kugira ngo tubyitegure neza kuko nka njye nk’umuturage nkwiriye kugira uruhare mu matora kugirango agende neza.Ubwo rero biradufasha kuzubahiriza ibisabwa, twitorera abayobozi batunogeye”

Umuyobozi Ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu karere ka Burera n’aka Gicumbi, Munezero Jean Baptiste,yasobanuriye abaturage impamvu aya matora yahujwe.

Uyu muyobozi  yasobanuye ko iyo amatora ahujwe hakoreshwa ingengo y’imari imwe, kuko hari amafaranga yagendaga ku ngengo y’imari y’amatora ya Perezida hakaba ni iy’Abadepite.

Yagize ati « Ibyo iyo bihujwe byombi, igihugu kirunguka kuko hakoreshwa ingengo y’imari imwe ingana na miriyali 7frw  mu gihe hari gukoreshwa ingengo y’imari ebyiri ingana na miriyali 14frw,bigatuma ya mafaranga ajya mu bindi bikorwa by’iterambere,bijyanye n’ubuzima, gukora imihanda n’ibindi.”

Akomeza avuga ko ikindi wa mwanya abantu bagombaga kujya gutora inshuro ebyiri bawukoramo ibindi bibateza imbere, binateza igihugu imbere.

Aya matora ateganijwe umwaka utaha 2024 ariko italiki azaberaho ntiratangazwa.   Ikaba yemezwa n’inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida wa Repubulika.

Perezida wa Repubulika azatorerwa manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa, ni mu gihe yatorerwaga manda y’imyaka irindwi (7). Abadepite nabo bakaba batorerwa manda y’imyaka itanu (5).

JOSELYNE UWIMANA / UMUSEKE.RW I Burera