Casa Mbungo yanenze umusaruro w’ubwugarizi bwe

Umutoza mukuru w’ikipe ya AS Kigali, Casa Mbungo André, ntiyanyuzwe n’umusaruro wa ba myugariro be barimo Ndayishimiye Thierry nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona.

Ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, ikipe ya AS Kigali yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru w’ikipe ya AS Kigali, Casa Mbungo André, yanenze imyitwarire ya ba myugariro be barimo Ndayishimiye Thierry utaranasoje umukino nyuma yo kutumva neza ibyo umutoza we amwifuzaho.

Ubwo iyi kipe yari imaze gutsindwa igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Muhozi Fred ku mupira waturutse ku ruhande rw’iburyo, watanzwe na Nizeyimana Djuma, Casa yahise akuramo Thierry asimburwa na Kayiranga Léo.

Uyu mutoza abajijwe impamvu yo gukora izi mpinduka ubwo ikipe atoza yari imaze gutsindwa igitego cya Kabiri, yasubije ko yari agamije kwereka uyu mukinnyi ko ibyo yamusabye gukina atari byo yakinnye.

Ati “Hari uburyo bwo guhagarara wereka umuntu mu myitozo ntabikore mu mukino kandi bikaguhenda. Mbese nashakaga kumwereka ko ibyo mwereka gukora, ni byo agomba gukora mu mukino.”

Yakomeje agira ati “Ibyo dukora mu myitozo, agomba kubikora mu mukino kugira ngo tubashe gukina neza, cyane cyane mu buryo bwo guhagarara. Iyo utamenye guhagarara neza birakugora kugira ngo ubashe kwitwa neza mu mukino.”

Gusa uyu mutoza yakomeje avuga ko agifite byinshi byo kwigisha abakinnyi be, byiganjemo kumenya guhagarara neza mu kibuga no kujyana n’umukino.

Casa yakomeje avuga ko uburyo batsinzwe igitego cya Kabiri, byashobokaga ko abakinnyi be bakabaye babujije Djuma gutanga umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Muhozi.

- Advertisement -

Ati “Nka Djuma yaturutse hagati muri axe ajya ku ruhande, yagombye guhagarara aho umupira baza kuwushyira. Na nyuma y’aho Djuma amaze kuwufata baramureka arawutanga. Gusa nzagenda mbibigisha.”

Uyu mutoza yanakomeje avuga akeneye undi mukinnyi mwiza ukina mu mutima w’ubwugarizi uza kunganira abahari barimo Bishira Latif, Ndayishimiye Thierry na Kayiranga Léo.Mu gukomeza kongera imbaraga, iyi kipe yamaze kongeramo Umunya-Nigeria wakiniraga Rayon Sports, Rafael Osaluwe na rutahizamu, Erisa Ssekisambu wakiniraga Kiyovu Sports umwaka ushize w’imikino.

Umusaruro wa Ndayishimiye Thierry, wanenzwe n’umutoza we
Casa Mbungo ntiyishimiye umusaruro wa ba myugariro be
AS Kigali yatsinzwe umukino wa Kabiri wa shampiyona
Kayiranga Léo ni myugariro muto uri gutanga icyizere

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW