Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umuvugizi wa Polisi mushya, ACP Boniface Rutikanga akaba asimbuye CP John Bosco Kabera.
Ubutumwa bwa Polisi bugira buti “ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Inozabubanyi, akaba n’Umuvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda.”
Amakuru aravuga ko CP John Bosco Kabera yagizwe Komiseri ushinzwe umutekano w’ibikorwa remezo, na sosiyete zitanga umutekano.
CP John Bosco Kabera wabaye Umuvugizi wa Polisi mu mwaka wa 2018 asimbuye CP Theos Badege ni umwe mu babanye neza n’Itangazamakuru by’umwihariko yafashishe igihugu cyane mu bihe byari bikomeye bya Covid-18.
Kabera benshi ntibazamwibagirwa atanga amabwiriza ya Guma mu Rugo, “Kugera mu Rugo ni saa moya (19hoo)!”
Yanagaragaye cyane mu bikorwa by’ubukangurambaga bya Polisi birimo nko kurwanya inkongi, Gereya Amahoro n’ibindi, akaba ari umugabo ukunda kuvuga aseka.
ACP Boniface Rutikanga Umuvugizi mushya wa Polisi y’Igihugu, yari ashinzwe isahami rerabana n’ibikorwa by’abajya mu butumwa bw’amahoro bwa UN.
Yakoreye ku cyicaro cya UN i New York mu ishami rya Polisi imyaka itandatu (6).
UMUSEKE wamenye ko mu buzima busanzwe ari umuntu uganira, kandi usabana n’abandi.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW