FERWAFA yakemuye ikibazo cy’abacuruzaga shampiyona ntacyo batanze

Biciye ku muyobozi wa Board ya League, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko nta muntu n’umwe uzongera gucuruza umupira w’amaguru mu Rwanda ntacyo yabanje guha ba nyirawo.

Abayobozi ba Ferwafa na Board ya League, bafatiye ingamba abacuruzaga umupira ntacyo batanze

Ku wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023, habaye ikiganiro n’abanyamakuru na Komite Nyobozi ya Ferwafa ndetse n’ubuyobozi bwa League, cyavugaga ku Iterambere rya ruhago mu Rwanda ndetse n’itangira ry’umwaka w’imikino 2023-2024.

Ubwo yaganiraga ku bijyanye no kubyaza umusaruro umupira w’amaguru ndetse no kuwucuruza, Hadji Mudaheranwa Yussuf uyobora Board ya League, yavuze ko byafatiwe ingamba zizatuma haboneka inyungu kuri ba nyirawo.

Ati “Nta muntu uzongera kuvuga, kwerekana cyangwa gucuruza umupira w’amaguru wacu ku buntu. Kandi ubu intego ni ukwongera umwimerere wa wo.”

Umwaka w’imikino 2023-2024, uratangizwa n’umukino wa Super Coupe ugomba guhuza APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona na Rayon Sports yegukanye icy’Amahoro. Uyu mukino urabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa cyenda z’amanywa.

Abayobozi ba Board ya League biyemeje kongera umwimerere w’umupira w’amaguru mu Rwanda

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW