FIFA yamenyesheje Kiyovu ko itemerewe kugura abakinnyi

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryafatiye ibihano ikipe ya Kiyovu Sports kubera amadeni ifitiye abakinnyi babiri.

Mu batumye Kiyovu ihanwa, harimo Jonh Mano

Mu mwaka w’imikino 2021-2022, ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije amasezerano abanya-Sudan babiri, Jonh Mano na Shiboub Ali Abdelrahman.

Aba bakinnyi bombi bari basinye amasezerano y’imyaka ibiri, ntabwo bigeze bakinira iyi kipe kuko batinze kuzana ibyangombwa bari batumwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Nyuma yo kwirukanwa hatabayemo ubwumvikane bw’impande zombi, Shiboub na Jonh Mano bahise bagana Urukiko rwa FIFA, ndetse batsinda ikipe ya Kiyovu Sports yahise itegekwa kubishyura arenga ibihumbi 60$ (arenga miliyoni 60 Frw).

Ubuyobozi bw’iyi kipe yo ku Mumena budahakana ko bwakoze amakosa mu gutandukana n’aba bakinnyi, nanubu ntiburishyura.

Biciye mu ibaruwa Urucaca rwandikiwe, rwamenyeshejwe ko guhera uyu munsi iyi kipe itemerewe kugura abakinnyi kugeza igihe izishyurira aba bakinnyi.

Ubwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaza ko bwamaze gutandukana n’aba bakinnyi bombi, Mvukiyehe Juvénal wayoboraga iyi kipe yatangaje ko mu mpamvu batandukanye harimo ibyo batumvikanyeho byaturutse ku bakinnyi.

Icyo gihe yagize ati “Haje kubamo kutumvikana neza badusaba gusesa amasezerano, turabibemerera, tubemerera ko twasesa amasezerano mu gihe cyose badatanze ibyo byangombwa ariko bagasubiza ibyo twabatanzeho. Nyuma yo gusanga batari gukora ibyo twabasabye kandi bari gukorera ikipe amakosa, ubu bari gusaba kugaruka. Ikibazo ni uko bari gusaba kugaruka twaramaze gushaka abajya mu myanya yabo.”

Yongeyeho ati “Bahoze banadusaba ko bakubahiriza ibyo twari twabasabye, ku bwanjye numvise bitumvikana neza, cyane ko ku myanya yabo twamaze gushaka abakina mu myanya yabo kandi umutoza mushya yashatse abazabasimbura. Ku ruhande rwa Kiyovu nta makosa twigeze dukora.”

- Advertisement -

N’ubwo bafatiwe ibihano, Kiyovu imaze gusinyisha abakinnyi barimo Bahati Kazindu Guy n’abandi.

Shiboub Ali Abdelrahman ari mu bo Kiyovu Sports igomba kumwishyura
FIFA yamenyesheje Kiyovu Sports ko itemerewe kugura abakinnyi itarishyura ideni ry’abanya-Sudan

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW