Gatsibo: Umusaza w’imyaka 65 yiyahuje imiti y’imbeba

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 wo mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kanama 2023,yasanzwe yapfuye,iruhande rwe hari imiti y’imbeba bikekwa ko yayiyahuje.

UMUSEKE wamenye amakuru ko yari asanzwe atuye mu Mudugudu w’Agakire, AKagari ka KANYANGESE,mu Murenge wa Rugarama.

Amakuru avuga ko uyu musaza yari amaze igihe  arwaye uburwayi bw’amara, yarabyimbye  ndetse ko atari akibana mu cyumba kimwe n’umugore, bityo bikaba ari byo byamuteye ihungabana,bituma afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, GISAGARA MUKAYIRANGA Edith,yabwiye UMUSEKE ko bamenye amakuru y’urupfu rw’uwo musaza.

Ati “Bamusanze mu nzu, aho yari aryamye hari n’udusashe tw’imiti y’imbeba yapfuye.Inzego z’ibanze zahageze, polisi na RIB, hahita hakorwa ko yakorerwa isuzuma kwa muganga ngo bemeze icyo yazize nyuma ajye gushyingurwa.”

Gitifu MUKAYIRANGA asaba abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima, bagakunda ubuzima bwabo.

Ati “Ari umuryango uramukene,ari igihugu kiramukeneye.Iteka duhora dusaba abaturage ko ugize ikibazo, yiheranwa n’ibyo bibazo.Nta muntu ubura inshuti,naho wababura mu bavandimwe , n’ubuyobozi buba buhari.”

Umurambo wa Nyakwigendera wahise woherezwa ku Bitaro bya Kiziguro gukorerwe isuzuma.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW