Umukecuru witwa Isimbi Donatila wo mu Mudugudu wa Rubindi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi afite abamukomokaho bagera kuri 250 ku wa 6 Kanama 2023 yijihije isabukuru y’imyaka 90.
Umuryango ukomoka kuri Isimbi umaze kugera ku bantu 250 barimo ubuvivi 9, abuzukuru 122, abazukuruza 110 n’abana 9 bose bamushima kubaba hafi abagira inama zo kubaho.
Iyo muganira avuga ko imyaka yanditswe mu bitabo bya Leta atariyo kuko yandikwa bwa mbere yari yarabyaye imfura.
Ati “Imana narayibonye, nayibonye nkiri muto, nasabwe ahari mfite nk’imyaka nagereranya ko naragiraga inyana, ntafite Mama ntafite Data, Imana irandinda.”
Yavuze ko mu byatumye aramba ku Isi akaba agifite akabaraga harimo kuba Imana yaramurinze kunywa inzoga n’itabi kuko byangiza ubuzima.
Ati “Ndashima Imana yandinze ibyo, Abakecuru bari kujya kubegura mu kinani bagiye kunywa, nta muntu uri aha wavuga ngo twahuriye mu kabari.”
Isimbi ashima abana yabyaye kuko nta n’umwe yakamira mu kitoze ngo bamubaye hafi mu buzima bwe bwose.
Uyu mukecuru asaba Abanyarwanda kubahana no gufashanya kandi abafite ingo bakabana mu bworoherane.
Abakomoka kuri mukecuru Nyirarugendo bavuga ko yaranzwe no kwigisha abana be n’abandi kubana neza bubahana kandi ngo aho atuye afatwa nk’umubyeyi utanga inama.
- Advertisement -
Kaberuka Manasseh, Umwana wa Gatanu mu bana ba Isimbi avuga ko yabatoje uburere bwiza, gukora, kumenya Imana no kurangwa n’urukundo.
Ati “Yadutoje uburere bwiza, ibyo rero byatumye umubyeyi tumukunda kandi tunamushimira cyane, hari ababona umubyeyi yarabaruhanye ariko ntibamwiteho, uwubaha ababyeyi azaramira mu gihugu Imana izaduha.”
Mukagakwisi Perusi w’imyaka 74 akaba imfura ya Isimbi yagize ati “Mama wacu turamukunda cyane kandi nawe yaradukunze, ntacyo twamuburanye, yatureze neza Gikirisitu.
Rukundo Methode, Bishop wa Diyoseze ya Karongi mu Itorero Angilikani avuga ko ari umugisha kuba uyu muryango ufite ubuvivi kuko atari benshi bagira ayo mahirwe.
Ati “Numvise ari Imana yabahaye umugisha nifuza kuza gusura uwo mukecuru ngo murebe ndebe n’ubwo buvivi bwe kandi tunafatanye mu isengesho ryo gushima Imana ku bw’iyo myaka yo kurama Imana yahaye uwo mukecuru.”
Yasabye abo muri uwo muryango, abaturanyi n’abanyarwanda muri rusange kugera ikirenge mucya Isimbi wabashije kubana n’Imana kandi nayo ikamushyigikira.
Umurebye utamuzi, umukecuru Isimbi wamubarira imyaka 70 kuko ashobora kugenda nta kibando ndetse n’imirimo imwe arayishoboye n’abe arabamenya.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW